22-06-2026

Parmehutu ipfushije umwana, u Rwanda rupfusha umwanzi gica: Umujenosideri André Ntagerura APFIRIYE muri Niger!

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umujenosideri kabombo André Ntagerura, wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta ya Juvénal Habyarimana “Kinani”, yapfiriye i Niamey muri Niger.

Ni makuru yemejwe n’abo mu muryango w’uyu mujenosideri ashimangirwa n’interahamwe zirangajwe imbere na mwene Kinani, Jean Luc Habyarimana, Alfred Antoine Uzabakiliho wiyita Gitifu Sebatware n’izindi nterahamwe.

Ntagerura ni umwe mu bajenosideri umunani barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bamaze imyaka itandatu muri Niger badafite aho berekeza cyane ko ibihugu byose batakambiye ngo bibakire byabateye utwatsi ukuyemo u Rwanda ruhora rugaragaza ko rubategeye amaboko, ariko bakanga gutahuka.

Uyu mujenosideri yari umukwe wa Bongwanubusa Damien wahoze ari ‘komiseri wihariye’ wa PARMEHUTU muri Perefegitura ya Cyangugu, yabaye kandi umwe mu banyapolitiki bakomeye ba MRND, ishyaka ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma: Abajenosideri bafungiwe muri Benin bakomeje gupfa umusubirizo

Yakomokaga mu cyahoze ari Komini Karengera, Perefegitura ya Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Nyamasheke), akaba yari umwe mu ba Minisitiri bamaze imyaka myinshi muri Guverinoma ya Habyarimana.

Mu gihe MRND yamaranye ubutegetsi, Ntagerura yari umwe mu bikomerezwa bayo byúmwihariko akaba agarukwaho mu nyandiko z’ubushakashatsi ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nama zo mu mpera za 1993 no mu ntangiriro za 1994 zategurirwagamo ibikorwa by’ubwicanyi.

Ku wa 20 Ugushyingo 1993, Umunyagitugu Juvénal Habyarimana yayoboye inama yabereye muri Hoteli Rebero L’Horizon. Bivugwa ko ari yo yafatiwemo umwanzuro wo gukwirakwiza intwaro zirimo imbunda, gerenade n’imipanga mu mitwe y’Interahamwe n’Impuzamugambi, hifashishijwe imodoka za ONATRACOM zabarizwaga muri minisiteri yari iyobowe na Ntagerura.

Ku wa 14 Mutarama 1994, Ntagerura yayoboye inama yabereye i Bugarama yahuje abayobozi ba Leta, abasirikare, Interahamwe n’abandi bayobozi, aho hatanzwe ubutumwa bwo kuburizamo Amasezerano ya Arusha no gukaza imyiteguro y’ubwicanyi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntagerura yagejejwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), areganwa na Emmanuel Bagambiki na Samuel Imanishimwe.

Urwo rukiko rwaje kumugira umwere ku byaha yari akurikiranyweho. Icyakora, inyandiko z’amateka, ubushakashatsi ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kumugaragaza nk’umwe mu banyapolitiki bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, cyane cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Ku bakurikirana amateka y’u Rwanda, uru rupfu rwongeye kwibutsa isano iri hagati y’ihohoterwa ryakorewe Abatutsi kuva mu myaka ya za 1960 n’ibyaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaharanira ko amateka atazibagirana babona ko urupfu rw’abagize uruhare mu miyoborere n’ibitekerezo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside rusiga isomo rikomeye.

Bemeza ko uko abigeze gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura bagenda bashira, ari na ko hagabanuka amahirwe yo kuyisiga mu bazabakomokaho.

Soma kandi: Umurambo w’umujenosideri Zigiranyirazo wujuje iminsi 45 warabuze aho uhambwa, nta muvumo urenze uyu!

Ku rundi ruhande, hari abasesenguzi bemeza ko umujenosideri uticuza ibyaha yakoze iyo apfuye aba ari “umwanda wanduzaga Isi” uba ugiye ubutazagaruka.

Abajenosideri bari muri Nigeri bagenda bapfa urusorongo; mbere y’uyu Ntagerura hari haherutse gupfa Zigiranyiraza Protais wabuze igihugu ahambwamo bikarangira umurambo we utwikiwe mu Bubiligi.

Hapfuye kandi abarimo Lt Col Aloys Simba, i Lt Col Tharcisse Muvunyi, na Ndindabahizi Emmanuel wabaye Minisitiri w’Imari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rukundo Mayira Derrick

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading