13-06-2026

Umurambo w’umujenosideri Zigiranyirazo wujuje iminsi 45 warabuze aho uhambwa, nta muvumo urenze uyu!

0

Kuri uyu wa Kane tariki ku ya 18 nzeli 2025, umurambo w’umujenosideri kabombo Zigiranyirazo Protais alias “Z” wujuje iminsi 45 warabuze aho uhambwa kuko ibihugu bitandukanye bikomeje kwanga kwikururira umuvumo wo kwemera kunukirwa n’iyi inkoramaraso.

Umujenosideri Zigiranyirazo ni muramu w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani”, ni umwe kandi mu bari bagize “Akazu”, agatsiko k’ubutegetsi bwa Habyarimana kacuze kanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urupfu rwa Zigiranyirazo rwongeye kwerekana ko uwo ari we wese wamennye amaraso y’Abatutsi muri Jenoside azakurikiranwa n’umuvumo ubuzima bwe bwose yewe na nyuma yo gupfa.

Zigiranyirazo akimara gupfira i Niamey muri Niger, umuryango we wifuje ko ahambwa mu Bufaransa nuko inzego zose z’icyo gihugu zirabyanga, ni mu gihe na Niger yaguyemo itamushaka!

Soma kandi : U Bufaransa bwakubise butababarira interahamwe, iby’umupfu w’umujenosideri Zigiranyirazo bishyirwaho akadomo!

Umuryango w’uyu mujenosideri usigaranye amahitamo yo kumuhamba mu Rwanda kabone n’ubwo batabishaka n’ubwo ari cyo gihugu cyamubyaye ndetse akakigomera.

Ibiri kuba bikwiye gutanga isomo ku bandi bajenosideri bacyihishahisha hirya no hino ku Isi ko aho bari hose nta buturo bahafite, ndetse nta n’ubwo bateze kuhagira.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading