Abamize amatwarwa ya PARMEHUTU barashaka kuzura “RDI-Rwanda Rwiza” nyuma y’uko ipfanye na Rukokoma, bagahambanwa!
Ingirwashyaka RDI-Rwanda Rwiza, ryahoze riyoborwa na Faustin Twagiramungu wiyitaga “Rukokoma”, nyuma y’uko apfuye naryo rigasenyuka hari abahezanguni bashaka kurizura ubundi bakajya banyuzamo imigambi y’amacakubiri ashingiye ku moko.
Nk’urugero, ku wa 24 Nyakanga 2026 nibo hasohotse inyandiko bivugwa ko zavuye mu cyo bise “Bureau Politique” y’iyo ngirwashyaka bivugwa ko yateranye tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Ni nyandiko abasesenguzi bafashe nk’ibipapuro by’ubusa, nta kindi igamije uretse kwerekana uko aka gatsiko kabaswe n’ubugome bushingiye ku macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abasesengura ibya politiki bemeza ko iri shyaka ryashyinguranywe n’uwari umupfumu waryo, Faustin Twagiramungu, ubu rikaba riragwa abantu bafite inyota y’ubutegetsi bushingiye ku moko n’ivangura.
Inyandiko zisesengura imikorere ya RDI zigaragaza ko Twagiramungu yahisemo guhemukira ishema rya se, Gishungu w’i Cyangugu, utararanzwe n’amacakubiri.
Rukokoma kandi yagurishije ubugingo bwe ubwo yabaga umukwe w’umujenosideri Gregoire Kayibanda, apfana ubuvunderi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yarangaga sebukwe, ari na yo yashatse kuraga abambari be basigaye.
Agatsiko gasigaye muri RDI kagerageje gusebanya kavuga ko “ubutabera bw’u Rwanda bwubakiye ku kinyoma”. Ibi byafashwe n’abanyarwanda nk’uburyarya bugamije gukingira ikibaba abakoze ibyaha bya Jenoside.
U Rwanda rwa none rwubatse inzego z’ubutabera zikomeye, zidatana n’ukuri, kandi zatahuye imbere n’inyuma imigambi y’abashaka kuruka ubumara bwabo. Kugoreka amateka y’inkiko Gacaca, TPIR n’inkiko zisanzwe, ni umugambi w’ubugome ugaragaza ko aka gatsiko katigeze kava mu mwanda wa PARMEHUTU.
Iyi RDI-Rwanda Rwiza isa n’iyaguye mu maboko y’abana b’abajenosideri bashaka kuzura amatwara mabi. Muri bo havugwa Hildebrand Kayibanda, umwana wa Gregoire Kayibanda wagize uruhare mu gutangiza ingengabitekerezo y’ubwicanyi, hamwe na Marthe Ndayizigiye, umukobwa wa Safali Stanley, umujenosideri wishe Abatutsi i Butare.
Aba basigaye muri RDI barashaka kuraga Abanyarwanda amaraso n’amacakubiri, ariko Abanyarwanda bari ku kivi barashikamye. Iterambere, ubumwe n’umutekano u Rwanda rugezeho uyu munsi, ni urukuta rukomeye ruzakumira ubumara bw’aka gatsiko.
Nk’uko abasesenguzi babivuga, RDI-Rwanda Rwiza yarapfuye, irabora, ubu ikaba ari “umurambo unuka” ugenda ukururwa n’abambari ba PARMEHUTU badashobora guhumanya u Rwanda rushya rwatangiye urugendo rudasubirwaho rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Rukundo Mayira Derrick