25-05-2026

U Bufaransa bwakubise butababarira interahamwe, iby’umupfu w’umujenosideri Zigiranyirazo bishyirwaho akadomo!

0

Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubucamanza mu Bufaransa yafashe umwanzuro udasubirwaho utegeka ko umujenosideri kabombo Protais Zigiranyirazo adashyingurwa mu Karere ka Orléans, ngo uwo muvumo ntabwo bawiteza!

Umujenosideri Zigiranyirazo yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025, icyo gihe yabaga mu icumbi ry’Umuryango w’Abibumbye muri Niger, yarabuze igihugu kimwakira bitewe n’ibyaha bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Mu cyemezo cyo gukurira inzira ku murima umuryango w’umujenosideri Zigiranyirazo,muramu w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani”, Inama Nkuru y’Igihugu y’Ubucamanza mu Bufaransa yagize ati: “Turamutse twemeye ko ahashyingurwa byashyira leta mu kibazo cyo kubazwa inshingano zayo.”

Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize “Akazu”, agatsiko k’ubutegetsi bwa Habyarimana kacuze uwo mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Kubainzego zitandukanye z’u Bufaransa by’umwihariko muri uyu mujyi wa Orléans zaranze burundu ko iyi nkoramaraso ishyingurwa k’ubutaka bw’u Bufaransa ni ubutumwa bukomeye ku bandi bajenosideri bacyishuka ko amazi akiri ya yandi.

Ubu u Bufaransa ntabwo bukiri ubuturo bw’abajenosideri nk’uko byanatangajwe ku mugaragaro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2021 ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Soma kandi: U Bufaransa bwanze ko umupfu w’umujenosideri Zigiranyirazo Protais abunukira!

Icyemezo cy’urwego rusumba izindi mu bucamanza bw’u Bufaransa ni ndakuka, mu yandi magambo ibi biratanga ubutumwa bw’uko abajenosideri aho bava bakagera bakwiye kumenya ko ku Isi no mu ijuru ntaho bafite ubuturo,ibiri kuba ku muryango wa Protais Zigiranyirazo bikaba bishimangira ko umuvumo w’ubujenosideri udateze kubavaho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading