25-05-2026

Ikigwari Mupende mu bundi butiriganya bugamije guha ishingiro amanjwe ahoza mu kanwa yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda

0

Michael Mupende, ikigarasha cyatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kumvikana yigize intyoza kuri politike n’umutekano mu gihe nyamara ari injiji iyoboye izindi.

Ni nyuma y’uko yifashe akajya ku muzindaro we wa YouTube maze akihimbira umwirondoro (CV) agamije kwigira igitangaza n’impunguke isumba izindi mu bibazo by’akarere k’ibiyaga bigari.

Nyuma yo kwitwerera umwirondoro adafite, ikigarasha Mupende mu isoni yumvishije abamukurikira buhumyi ko Perezida Kagame “ni ikibazo gikomeye mu karere k’ibiyaga bigari”.

Ni mu gihe nyamara  uteza ibibazo akarere ari umunyagitugu Tshisekedi ukomeje gutera utwatsi inzira zose z’amahoro aho yimirije imbere gukomeza gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko uwukoresha mu nyungu ze.

Mupende ushaje yanduranya, yarashegeshwe n’indwara ifata imyakura y’imitsi y’ubwonko ijya ituma agira ukwiheba gukabije, hanyuma akumva ko umuzindaro yashinze wa YouTube ariwo agomba kuruhukiraho binyuze mu  kugumura Abanyarwanda no kubangisha ubuyobozi bitoreye.

Soma kandi: Mupende Michel yazanzamutse nyuma yo kugerageza kwiyahura

Uyu musaza kandi ntakindi kimutunze kitari ukwirirwa asebya u Rwanda, aruhimbira ibinyoma ngo akunde abone za ‘views’ kumuzindaro we hanyuma YouTube imuhembe amafranga y’umuvumo.

Uretse ubwo busutwa, nta kindi Mupende yashobora gukora bitewe n’ubunebwe bwamwokamye ndetse n’iyo ndwara yo mu mutwe asanganywe; ni muri urwo rwego kuba iki gisambo cyavuga ibinyoma ku Rwanda bidakwiye kugira uwo bitangaza.

Ababanye na Mupende muri RPA/F-Inkotanyi bahamya ko yari ikigwari ku rugamba aho yabeshye ko yarashwe ahantu abantu batabona, agahora yanga kwerekana aho yarashwe akicumbagiza kugeza urugambarurangiye nuko abona gukira!

Mupende yiyemeje gutorongerera muri Amerika nyuma yo kwiba ibihumbi cumi n’umunani by’amadorali ya Amerika(18,000$), amafaranga yari agenewe gutunga abasirikare.

Uyu mujura ntakwiye kugira uwo ayobya yigira umusesenguzi ku gihugu yarumbiye agahitamo kubungera muri Amerika.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading