Rutangarwamaboko n’abo muhuje imyumvire njyakuzimu mwari he igihe inzoga z’ibikwangari zicaga Abanyarwanda 28 mu minsi icumi?
Uwitwa Nzayisenga Modeste uzwi ku mbuga nkoranyambaga nk’umupfumu Rutangwarwamaboko yasizoye mu gupfobya no gushakira utuzina gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge na politike yo guhuza ubutaka, gusa hari ukuri yirengagiza kuri izi gahunda zombi.
Uyu mugabo wiyita umupfumu akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali amaze iminsi akora ibiganiro ku muzindaro we wa YouTube aho arwanya yivuye inyuma kuba ziriya gahunda zigamije mbere ya byose guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Mu nyandiko n’imvugo bya Rutangarwamaoboko yigaragaza nk’ushyigikiye icyo yita “umuco” aho aba yumvikanisha ko Leta ikwiye kureka abaturage bakanywa ibyo bishakiye n’uko babishatse.
Ibi ariko ari kubivuga mu gihe hashize iminsi nta munsi w’ubusa hatumvikanye umuturage wagizweho ingaruka zirimo kuba impumyi, kwangirika kw’inyama zo mu nda, urupfu n’ibindi bitewe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ni inzoga abaturage bikorera bahereye ku bitoki n’umutobe wabyo aho by’umwihariko bamwe bavangavangamo ibinyabutabire birimo binyuranye, imisemburo yagenewe gukora imigati, ifu y’amatafari n’ibindi bigatuma bibatera ibibazo.
Nk’urugero, mu ntangiro za Gashyantare 2026 abaturage 28 bishwe n’izi nzoga mu gihe cy’iminsi 10 yikurikiranya hirya no hino mu gihugu nk’uko iyi nkuru ya Televiziyo y’u Rwanda inigaragaza.
Gusa igitangaje ni uko ibi bitegeze bihagurutsa uyu mugabo wiyita umupfumu ngo avuge nk’uko ari kubigenze muri iki gihe inzego zinyuranye z’ubuyobozi zahagurukiye guhashya iki kibazo.
Bitandukanye n’ibyo uyu mugabo abwira abamukurikira buhumyi, Leta ntabwo yaciye inzoga gakondo, ahubwo ishishikajwe no gufasha abasanzwe bazenga kubikora mu buryo budateza ibibazo, bakenga inzoga mu buryo bwujuje ubuziranenge.
Ku bijyanye no kuba Rutangarwamaboko atsimbaraye ku cyo yita umuco, mu bigaragarira buri wese ntabwo azi icyo umuco ari cyo, yewe nta n’ubwo azi ko umuco nyamuco ukura hakagira ibitakara ubundi abantu bagafata ibindi bibafitiye umumaro ndetse biteza imbere igihugu muri rusange.
Muri iki kibazo, bigaragara ko uyu mugabo ashaka ko Abanyarwanda bakomeza kuba ingaruzwamuheto n’ibya kera bibangiriza ubuzima; ibi gusa nta Leta nzima, yashyizweho n’abaturage kandi ibarebera yabyihanganira.
Hari abamuri mu bitugu…
Nk’uko bihita byigaragaza, ibyo Rutagarwamaboko yandika arabyandikishwa ndetse n’ibyo avuga arabivugishwa dore ko ntabyo aba azi.
Ibi byagaragariye buri wese kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026 ubwo icyiyita “Umuryango urwanya umuco wo kudahana no kurenga mu Rwanda – CLIIR” kigizwe n’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bubiligi, cyasohoraga inyandiko ndende ishimagiza Rutangarwamaboko kimwita ko ari intwali yabo.
Icyo kintu gikuriwe n’umuhezanguni Matata Yozefu uzwiho kuba ahora akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu Banyarwanda, uretse gushimagiza Rutangarwamaboko kibasiye Umuryango FPR-Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’u Rwanda kiwushinja “guhonyora uburenganzira bw’Abanyarwa” cyuririye ku manjwe y’uyu mupfumu.
Rutangwarwamaboko n’izi nterahamwe n’abajenosideri bihishe mu Bubiligi bahuriye kandi ku kurwanya gahunda ikomeje kubyarira umusaruro Abanyarwanda yo guhuza ubutaka.
Ni gahunda aho abaturage bo mu gace runaka bahitamo guhinga igihingwa kimwe kiberanye n’ako gace maze Leta ikabatera inkunga binyuze ku kubunganira kubona imbuto n’inyongeramusaruro zijyanye n’icyo gihingwa bigatuma umusaruro wiyongera bito bakihaza ndetse bagasagurira amasoko.
Ibi bitandukanye n’uko ubuhinzi bwakorwaga mu kajagari mbere y’imyaka 32 ishize aho umuhizi ku buso bwe buto bw’ubutaka yavangavangaga ibihingwa byinshi bishoboka ubundi bikarangira nta na kimwe kimuhaye umusarura akeneye ngo yibesheho.
Ni mu gihe nyamara abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kuvuga imyato iyi gahunda yo guhinga kijyambere aho bayishima kuba yarabakuye mu bukene igatuma imibereho yabo ihinduka.
Nk’urugero abo mu karere ka Burera bahamya ko kuva aho batangiriye gahunda yo guhuza ubutaka basigaye babona umusaruro ushimishije bitandukanye na mbere, nk’uko uwitwa Nibaseke Lucien yabihamirije Kigali Today.
Agira ati: “Mbere twahingaga nk’abasiba, tugahinga turarenza! Ariko noneho ubu duhuza ubutaka neza, aho twateguye tugaterera rimwe… (mbere) nk’ibiro 50 (by’ibishyimbo) gusa ukabyeza mu isambu nini, ariko ubu umuntu asarura imufuka w’ibiro 300”.
Nkundimana Juvenal we agira ati: “Bifite akamaro cyane! Nta nzara ikibaho cyane nka mbere kuko abantu bahuje ubutaka bakaba bagera ku musaruro uhagije”.
Ibi byose bishimangira ko Rutangarwamaboko atazi ibyo avuga ko ahubwo akwiye gutuza akareka abayemeje kwita ku buzima bw’Abanyarwanda bagakora akazi kamunaniye, dore ko we icyo azwiho ari amahugu aho acuza abamugana utwabo yitwaje ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.
Gakayire Fred