Mupende Michel yazanzamutse nyuma yo kugerageza kwiyahura

Nyuma y’igihe kinini umutekamutwe, Igisahiranda, Michel Mupende cyaracecetse cyongeye kubura umutwe n’ihungabana rikabije, gikwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nyangabirama ikora akazi ku buzamu imerewe nabi cyane, nyuma yaho itandukanye n’umugore wayo, ikirukanwa ku kazi ko kuba umushoferi w’ibikamyo, aho iba yicaye hose iba imeze nkiri kwihishahisha.
Mugihe izari ingabo za RPF-Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu, Mupende yari umunyabwoba biteye ubwoba ndetse rimwe narimwe yarirwazaga ntajyane n’abandi ku rugamba, ariko ubu niwe wigize inararibonye kubijyanye nuko urugamba rwagenze, aho akwirakwiza ibinyoma ku rupfu rwa Major General Fred Gisa Rwigema.
Michel Mupende wahoze muzahoze ari ingabo za RPA, yavuye mu Rwanda ahunze nyuma yo kwiba amadorali ibihumbi cumi n’umunani (18000$ RCA), yagombaga gufasha bagenzi be kurugamba muri DRC 2000-2001, nyuma yaho nibwo yahise ahungira muri Uganda, atinya ko azakurikiranwa ngo abazwe irigiswa ryaya mafaranga. Kuri ubu abarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika, muri leta ya Maryland, aho akora akazi k’ubuzamu ahitwa Baltimore, afite abana batandatu, ariko nyuma yaho agerageje kwica umugore we inshuro zigera muri eshatu, ndetse n’umwana we w’imfura nawe agafungwa yagerageje gutunga imbunda murumuna we avuga ko ya mwica nkuko se ajya abigenza kuri nyina. Umugore we yahise amuta ndetse anamwiyama kutazongera agerageza kumuhamagara amubwira ubusa. Kuri ubu Micheal Mupende yataye umutwe, afite ihungabana rikabije dore ko ajya no mu kazi akibagirwa ko ari kukazi ahubwo akagasinzirarira ho.
Abakurikiranira hafi ibya Michel Mupende batangarije 250TV ko uyu mugabo yavangiwe, niyo umubona mu nzira aba ameze nkutuzuye mu mutwe cg umusazi dore ko ngo ahora asembera n’ubwoba bwinshi bishobora kumuviramo indwara y’umutima kubera guhora yikanga ubusa. Mupende kandi arangwa n’ubutekamutwe aho yirirwa azerera muri leta ya Maryland, aho akunze kubeshya ko yakoze impanuka avuga ko ari u Rwanda rwayimuteje ruri kumuhiga. Mupende, kuva yamara kubona uburyo Paul Rusesabagina yafashwe nawe ntagisinzira kubera ubwoba ko nawe umunsi umwe yazisanga I Kigali, kuburyo niyo yumvise isazi ikomye abura aho arigitira dore ko n’ubusanzwe muri kamere ye, ari umuntu w’umunyabwoba cyane.
Mupende, Umutekamutwe, igisambo cyugarijwe n’ihungabana ntakuntu ubuzima butagikomerera dore ko kubera guta umutwe no kuvangirwa umukoresha wacyo yigeze kugisanga cyasinziriye mu kazi cyanyoye Ibisindisha, bamwihanangiriza ubwambere n’ubwanyuma. Uyu mutamutwe witesheje amahirwe agahunga kubera ibyaha bye, kwirirwa ahimbahimba, apfundikanya ibinyoma ku mbugankoranyambaga ni uburyo bwo kwishakishiriza amaramuko ngo arebe ko hari abamwumva mu butekamutwe bwe, nibura bamuhe n’amadorali 2$ yibereho.
Umutamutwe Michel Mupende ukunze gusakuza avuga ko hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda hanze y’igihugu, aho yabigize indirimbo ye ya buri munsi. Ibi abivuga yirengagije ko sitati y’ubuhunzi ku Umunyarwanda yarangiranye n’umwaka 2017, aho HCR yavuze ko icyo abanyarwanda bahungaga cyavuyeho, naho uyu musazi wataye umutwe abivuga kugirango yisanishe n’interahamwe ziri muri FDLR n’izindi ziri ku mugabane w’uburayi dore ko akunze kuzibeshya ko azi uwahanuye indege ya Kinani, uretse ko nazo zamuvumbuye ko ari umutekamutwe, zihita zimukubita uwinyuma, abura aho yisanga naho yishyikira.
Umwanditsi: Nkurayija D