Umunsi wishweho Abatutsi benshi, ubunyamaswa bwa UN…, – Ibyaranze tariki ya 21 Mata 1994
Tarikiya 21 Mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu Rwanda kuko hishwe abarenga ibihumbi 250, ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye (UN) wafashe umwanzuro w’urukozasoni wo kugabanya ingabo zawo zari zishinzwe “kubungabunga amahoro mu Rwanda” usiga abasilikare 250 batari bafite icyo bamaze.
Kuri iyi tariki Abatutsi basaga ibihumbi 50,000 bari bahungiye iMurambi barishwe, abari bahungiye kuri paruwasi Gatorika ya Cyanika, Nyamagabe nabo barishwe.
Kuri Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha, perefegitura ya Gikongoro hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 45, abo batutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye arimo Muko, Musange, Karambo na Musebeya.
Uwo munsi kandi Abatutsi b’ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe barishwe ndetse n’abari bahungiye kibaya cya Nyamakumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe banitiriye imperuka y’abatutsi, nabo barishwe
Abatutsi biciwe kandi aho bitaga kuri CND ku Rutabo. Uwo munsi kandi Abatutsi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya Ubu ni mu karere ka Huye, ndetse n’abo ku musozi wa Gashinge, Kamonyi nabo barishwe.
Uwo munsi kandi aho bitaga mu Cyakabiri i Rutobwe muri Gitarama ubu yabaye Muhanga Abatutsi barishwe. Kuri iyi tariki mu 1994, Abatutsi bari batuye i Gishubi n’abari baturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse i Ndora, Musha, Gikongoro bose barishwe ari benshi cyane.
Muri Musha Komini Mugusa, Gisagara Abatutsi barishwe, hishwe kandi Abatutsi bo mu mujyi wa Butare ahantu hatandukanye n’abo mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bari bahungiye ku biro (bureau) by’iyo komini.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarakomeje mu gihugu umugambi ukomeza ari uwo kurimbura no kumara Abatutsi.
Twibuke Twiyubaka.
Ubwanditsi