Byinshi utamenye kuri Chaste Gahunde wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Chaste Gahunda, wakatiwe n’inkiko GACACA ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mubakomeje kubiba inzangano mu banyarwanda hirya no hino ku isi, akwirakwiza ingengabitecyerezo ya Jenoside muri gahunda yo gukomeza umugambi wa Jenoside basize batarangije. Iyi interahamwe yigize impunzi ku ngufu, ibeshya ko yavuye mu Rwanda igiye kwicwa kandi yaragiye ihunze ubutabera bw’u Rwanda.

Abatazi iby’iyi Interahamwe bemera ko ibabeshya nyamara u Rwanda rwaramuhaye byose harimo Uburezi, akazi n’ibindi byinshi nk’umunyarwanda wese ariko akaba yarabitaye ariko kubera ibyaha yarafite yahisemo guhunga aho guca bugufi ngo asabe imbabazi yifatanye n’abandi banyarwanda kurwubaka. Kuva mu 2005 Interahamwe Gahunde yakomeje kwihishahisha nyuma yaho Inkiko Gacaca zimuhamije ibyaha bya Jenoside cyane ko abamuzi bavuga ko azwiho urwango kuva kera, aho yahoraga yigishwa kwanga Umututsi akiri n’umwana muto.
Gahunde atuye mu gihugu cy’Ubufaransa, yavutse muri 1980, avukira ahitwa Mabanza mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Amashuri ye abanza yayize ahitwa Mushubati, nyuma aza gukomereza mu Iseminari ya Nyundo kugeza ubwo Jenoside yakoreye Abatutsi yabaga mu mwaka 1994. Umwe mubo baturanye mu karere ka Karongi yatangarije Ikinyamakuru cya Virunga Post ko Gahunde n’ubwo yari umwana, yagize uruhare muri Jenoside, abari baturanye muri icyo gihe bakunze kubigaruka cyane.
Ubwo ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside, Gahunde yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’izindi Interahamwe, yaje kugaruka mu Rwanda hashize imyaka itatu ahita akomeza amasomo ye muri Iseminari ya Nkumba, iyo yabazwaga ibimuvugwaho ko yishe Abatutsi yahitaga abihakana yivuye inyuma akabeshya ko atarahari ko ahubwo yarahugiye mu masomo ye
Indashima Gahunde yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu cyahoze ari KIE kuri buruse yari yarahawe na leta ndetse aza no kuhakura Impamyabumenyi mu Uburezi. Mu mwaka 2005, amakuru yakomeje gucicikana aturutse iwabo aho avuka avuga ko Gahunde ari Interahamwe yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca za Mushubati zimutumyeho ahita ahungira mu Ubufaransa aho yahise atangira kwiyita “umuhutu warokotse Jenoside” Niho umuntu yagakwiye kwibaza niba koko yari umwere yari kuguma mu Rwanda akiregura, Icyo nicyo kibazo abantu bibaza bagira bati kuki yahise ahunga?
Gahunda aho atuye mu Ubufaransa akorana bya hafi na hafi na Nahimana Thomas wamuhaye umwanya wo kuba Umunyamabanga n’ushinzwe Itumanaho kuri Radiyo Ishema iyoborwa nawe cyane ko yigize Perezida w’abarwanya Leta y’u Rwanda. Ingirwashyaka Ishema ifite urubuga icishaho inyandiko zishyirwaho ibisebya U Rwanda, inyandiko z’urwango, izihakana n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwari wese wumva ibiganiro byuzuyemo urwango n’ubuhezanguni bya Gahunde aratangara akanamukwena kuko yahisemo inzira mbi yo kwiyima igihugu no gusenyera umugozi umwe n’abanyarwanda, benshi mu bakomoka kubagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bakihishe mu bihugu by’uburayi nibo bandika ku rubuga rwa Chaste Gahunde.
Urugero rw’ibyo ajya yandika ku urubuga rwe harimo ngo ko ingamba zo kurwanya Coronavirus mu Rwanda ziri gutsindwa kubera lockdown cyangwa ngo ko U Rwanda rushobora kugira abantu barenga miliyoni eshatu bapfuye mu mpera z’ukwa gatanu(Gicurasi), icyo gihe babivuga mu Rwanda hari hapfuye umuntu umwe wishwe na coronavirus, urubaga rw’Interahamwe Gahunde rwavugaga ko lockdown ari ubundi buryo bushya U Rwanda rwashyizeho rwo gupanga Jenoside y’abanyarwanda!
Abamuzi neza bavuga ko ubwenge bwe bwuzuyemo ubuhezanguni n’ingengabatekerezo ya Hutu Pawa asangiye n’abandi bameze nkawe barimo Sebuja Umusazi Nahimana Thomas, aho bavuga ko bahuje umugambi umwe wo gukuraho Ubuyobozi bw’U Rwanda bakoresheje uburyo bwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda. Ibi byose Gahunde na bagenzi baba bagambiriye, ni amaburakindi n’ubwoba kuko babona ko ibyo bagerageza bikomeza kutabahira cyane ko abenshi bagenda bavanwa mu bihugu bitandukanye bakazanwa mu Rwanda imbere y’ubutabera kubera ibyaha baba bakurikiranweho.
Yanditswe na Ellen.K