Umurwayi wo mu mutwe Kayumba Rugema, inzara irenda kumuhitana aratabaza umuhisi n’umugenzi

Nyuma y’umwaka n’igice Kayumba Rugema yirukanwe ku kiraka yari yarabonye cyo gukora mu gikoni cya Hotel imwe muri Norvege, uyu mugabo usanzwe ubana n’uburwayi bwo mumutwe yarakubititse cyane bituma ahitamo kujya yirirwa ku mbuga nkoranyambaga atukana, asebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’andi magambo menshi yerekana ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Kayumba Rugema Alias Gafirifiri kuva yagera mu gihugu cya Norvege, yagiye agaragara avuga ko ariwe ukuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC mu bihugu bya Scandinaviya aho acumbikiwe na Mushiki w’ikihebe Kayumba Nyamwasa nawe uba muri icyo gihugu, aho babana mu kazu gato k’ibyumba bibiri na salon nk’uko tubitangarizwa n’ umukunzi w’ikinyamakuru 250TV utuye muri uwo mugi.
Hashize igihe kinini Gafiriri Kayumba Rugema yirukanwe ku kiraka yari afite cyo gukora muri imwe muri hotel Oslo muri Norvege nyuma yaho agaragaweho amakosa yo gukubita umugore bakoranaga. Ikinyabupfura gike aho byagaragaye ko yajyaga yiba ibiribwa muri iyi hotel kugirango abone uko abaho ndetse anabeshye umucumbikiye ko yahashye, dore ko akazi yakoraga byabaga ari uguhata ibitoki, ibirayi , koza amasahani ndetse n’utundi turimo tujyanye n’amasuku yo mugikoni, ibi byose rero yaje kwirukanwa ndetse anabwirwa ko atazongera kugira undi murimo akora muri icyo gihugu kuko ari intashoboka.
Kuri ubu rero Kayumba Rugema alias Gafirifiri amaze igihe kinini ntakazi afite kamwinjiriza udufaranga na duke, kubera kubura icyo akora yirirwa aryamye, imbeho yo mubukonje n’inzara birenda kumwivugana, cyane ko atunzwe na mushiki w’ikihebe Kayumba Nyamwasa nawe ukora akazi k’amasuku mu nyubako zitandukanye muri icyo gihugu.
Benshi muziko muri aya mezi imbeho iba ivuza ubuhuha muri biriya bihugu, ubu rero kuri Gafirifiri harimo no kwiyongeraho inzara igiye kumuhitana, nkuko tubikesha umwe mu bakunzi bacu utuye mugace kamwe nawe aho yatwandikiye agira ati:” Biriya mubona Rugema Kayumba yirirwamo yandika ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuri YouTube Channel ye yise Inda Y’Ingoma abikoreshwa n’inzara , guta umutwe no kubura icyo akora dore ko atajya asohoka” yakomeje agira ati “Yewe Rugema ubwo muheruka nabonaga yakushutse cyanee, ariko wareba ugasanga ari ubuzima bubi abayemo, aho no kubona icyo arya aba ari intambara”.
Ibi kandi byagiye bibonwa na benshi bamuzi cyane kuva kera, aho bose bemeza ko uyu mugabo ageze mu marembera, kuko kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga atuka ubuyobozi bw’u Rwanda, abeshya ndetse anifatanya n’abandi bagenzi be bafite ibibazo byo mumutwe nk’ibyo mu gukomeza gutukana no kwandika amagambo mabi asebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, aha twavuga nko mu biganiro amaze iminsi akorana n’abantu bataye umutwe batandukanye nka Nahimana Thomas, Mupende Michel ndetse na Charles Kambanda aba bose urebye urwego rw’imitekerereze bariho rungana n’urwa Gafirifiri, aka wa mugani ngo Ibisa birasabirana.
Mugihe Gafirifiri arimo kwirirwa atukana, abitewe n’uko abona ntakindi yakora dore ko n’uwo yari yizeye, nyirarume ikihebe Kayumba Nyamwasa nacyo bisa nk’ibyakirangiranye dore ko n’abayobocye bacyo bagicitseho. Gafirifiri, ubu ameze nk’ingata imennye, cyane ko n’umugorewe Peace Nasasira waheze muri Uganda byamuyobeye, ubucuruzi yakoraga bw’ibitoki bwarahombye, ubu hari n’amakuru avugwa ko ari umwe mubashimisha abagabo bifite muri Uganda aho nabo bamurekurira amashiringi. Ibi rero ni aka yamvugo igira iti :”Ntawuzigera ashaka guhemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro aho ari hose”.
Umwanditsi: 𝐌𝐔𝐆𝐄𝐍𝐙𝐈 𝐅𝐄𝐋𝐈𝐗