28-04-2026

Umunsi w’amaraso i Kabgayi, Maj Karangwa Pierre Claver wa ‘Jandarumori’ ategeka iyicwa ry’Abatutsi – Ibyaranze tariki ya 24 Mata 1994

0

Tariki ya 24 Mata 1994 ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa by’umwihariko ku bwinshi Abatutsi bo mu yari Perefegitura ya Gitarama.

Uwo munsi kandi Mu iseminari nto ya St Léon, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mu nzu zahoze ari iza TRAFIPRO ariko haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, no mu bitaro bya Kabgayi hose hari impunzi z’Abatutsi zarishwe.

Tariki ya 24 Mata 1994 ku Mugina haje igitero gikomeye kije kwica Abatutsi bari bahungiye ku Mugina, hari abari bageze mu kiliziya imbere bari babashije kurokoka.  Abicanyi babategetse gusohokamo, barasohoka, bageze hanze, abagabo bahita babicira aho mu kibuga.

Abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye ariko bose baje kuhicirwa n’abaturage, hanyuma bajugunywa mu cyobo bamenagamo  amayezi y’inka hafi y’ibagiro.

Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi mu iseminari nto ya St Léon, mu ishuri rya St Joseph, mu iseminari nkuru ya Philosophicum, no mu bitaro, bakomje kwicwa urusorongo n’Interahamwe, zikabicira mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi.

Abatutsi biganjemo abagore n’abana bari bajyanywe i Kabgayi bashorewe n’Interahamwe zibicira mu Bibungo bya Mukinga, ku itegeko rya Majoro Karangwa Pierre Claver wari ukuriye iperereza muri Jandarumori y’Igihugu. Bishwe batwikishijwe lisansi abandi bajugunywa mu misarani ari bazima.

Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye bishwe n’Interahamwe zihagarikiwe na Mufurebo Daniel wahoze ari Konseye wa Segiteri ya Mbuye na Responsable wa Selire Nyakarekare witwaga Misago Emmanuel a.k.a Rusumo.

Ku rundi ruhande, ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu Umututsi ahigwa bukware ngo yicwe.

Twibuke twiyubaka.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading