09-05-2026

AKUMIRO: Abakoresheje Aimable Karasira ari muzima barashaka no kungukira mu rupfu rwe!

0

Urupfu rwa Karasira Uzarama Aimable wapfuye yiyahuye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 rwongeye gushyira ku karubanda ubugome bwokamye inyangabirama ziganjemo Interahamwe, ibigarasha na ba gashakabuhacye bamukoresheje kugeza ubwo yisanze yagoganye n’amategeko agafungwa ndetse agakatirwa imyaka itanu.


Abo banzi b’amahoro ubu bahisemo gutera udutebe ku mbuga nkoranyambaga babeshya ko nyakwigendera “yishwe”, imvugo igamije gushinyagurira nyakwigendera n’umuryango asize bitaretse no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.


Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora(RCS), Karasira yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma yo gufata imiti irengeje urugero rw’iyo abaganga bari baramwandikiye.


Ni ubwiyahuzi Karasira yakoze ubwo yiteguraga gutaha dore ko yari ashoje igihano cy’imyaka 5 yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’ibindi.


RCS yasobanuye ko Karasira yiyahuye ubwo yari ategereje ko ahabwa ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu igororero n’uko n’abo mu muryango we baza kumwakira.


Ikibabaje ndetse giteye agahinda ni ukubona abatifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda bahuza urupfu rwa Karasira n’impamvu za politiki aho babikora birengagiza ko na mbere y’uko yitaba Imana, Karasira ubwe yagiye yitangariza ko yagerageje kwiyahura inshuro irenze imwe nyamara bikarangira arusimbutse. K’ubw’amahirwe make, iyi nshuro ntiyigeze imuhira.


Izi mburamukoro z’interahamwe, ibigarasha n’ababashyigikiye kandi birengagiza ko na mbere y’uko Karasira yiyahura bagiye bakwiza kuri murandasi ibihuha by’uko “Leta y’u Rwanda yishe Karasira”, imyitwarire igaragaza ubuswa n’ubugome byuzuye mu mwanda w’abo bita ko ari politiki bakora.


Zimwe mu mpamvu bashingiraho babeshya ko Leta y’u Rwanda yishe Karasira ngo ni uko yari umwe mu banenga ubuyobozi bwa Perezida Kagame, n’aho abandi bakabihuza na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara nta kindi bagamije kitari kuyihakana no kuyipfobya nk’uko babyiyemeje.

Mu isoni nke, bamwe muri bo ntibatinya no kwiyita ko bagamije uburenganzira bwa Karasira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara wakurikirana ugasanga mu buzima bwabo bwa buri munsi babarizwa mu bikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.


Birababaje kuba haba hari abantu biyita ko baharanira uburenganzira bw’Abarokotse Jenoside nyamara birirwa bayihakana bakanayipfobya.


Ibikoje gukorwa n’izi nyangabirama birashimangira umugambi wabo wo kuyobya uburari cyane ko baba bazi neza ko ibyo barimo ari amanjwe. Bamwe muri bo bakaba barahisemo kugereka ibyaha byabo ku bandi bagamije guhishira ko Isi imenya amabi bakoze.


Imyitwarire nk’iyi ntigaragaza ubuswa gusa, ahubwo irashimangira ubugome ndengakamere.


Soma kandi: Karasira Aimable akwiye kubera urugero buri Munyarwanda wemera ko Interahamwe n’ibigarasha bamwoza mu bwonko


Ku rundi ruhande, Karasira akiri muzima ntiyahwemye kwicuza kuba yaremeye akozwa mu bwonko n’aba bagome ubu bari gukoresha urupfu rwe mu manjwe yabo ngo ni ‘politike’.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading