Karasira Aimable akwiye kubera urugero buri Munyarwanda wemera ko Interahamwe n’ibigarasha bamwoza mu bwonko
Karasira Uzaramba Aimable yiyemerera ko Interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha “bamufatiranye n’ibibazo” maze bamwoza mu bwonko kugera ubwo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarayirokotse, amaze kugezwa mu rukiko yaburanye urwandanze ariko birangira yemeye icyaha ndetse asaba imbabazi, gusa ntibyabujije ko akatirwa imyaka 5.
Ni gifungo Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, rwakatiye Karasira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzerii 2025nyuma yo kumuhamya icyaha gikomeye cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda abicishije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Uyu Karasira ni umwe mu Banyarwanda bagiye bashukwa n’interahamwe n’ibigarasha kugira ngo akwirakwize urwango mu Banyarwanda, nyamara ubu ari kurya wenyine ingaruka z’ibyaha bamushoyemo bo bigaramiye.
Uyu muhungu wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi muri Gicurasi2021.
Ikatirwa rya Karasira Aimable rikwiye kubera isomo rikomeye abandi Banyarwanda inyangabirama zo mu dutsiko tw’Interahamwe ndetse n’Ibigarasha zihora iteka zishaka kugusha mu byaha nk’ibi.
Ndayambaje Marc