U Rwanda rwatsinze icy’umutwe interahamwe, ibigarasha na bagashakabuhake!
U Rwanda rwongeye gutera isereri abanzi barwo nyuma yo kwinjira mu bufatanye bugamije kwamamaza ubukerarugendo hamwe n’amakipe akomeye yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ni ubufatanye bwasinye hagati y’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) na LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).
Nk’uko bisanzwe Interahamwe, ibigarasha n’abazungu batifuriza ineza u Rwanda bahise basimbukira ku mbuga nkoranyambaga mu nduru nyinshi bavuga ko “ntacyo ubwo bufatanye bumariye Abanyarwanda.”
Mu babimburiye abandi kubunza amagambo ni ikigarasha Jean Paul Turayishimye utunzwe no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda iyo yatorongereye muri Amerika.
Uyu musaza wigize injajwa yahise yihutira gutura agahinda umuzindaro YouTube asanzwe asakurizaho,maze avuga amahomvu agamije kwikura mu isoni.
Icyo izi mburamukoro zirengagiza ni uko ububufatanye n’amakipe atandukanye butagarukira ku kwamamaza gusa ahubwo ari ishoramari rifatika rifitiye akamaro Abanyarwanda.
Visit Rwanda nka gahunda igamije guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda ifitiye akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda.
Interahamwe n’ibigarasha mu binyoma byabo birengagiza ko Ubukerarugendo ari kimwe mu byinjiza cyane mu bukungu bw’u Rwanda.
Guhera mu mwaka wa 2018, uru rwego rwateye imbere cyane, aho amafaranga yinjira mu bukerarugendo yazamutse ava kuri miliyoni 445 z’amadolari mu 2022 agera kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024 ndetse mu mwaka ushize abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.36 basuye u Rwanda.
Ubufatanye nk’ubu butuma u Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bigakurura abashyitsi benshi biganjemo ba mukerarugendo. Ibi kandi bitanga akazi ku Banyarwanda mu mahoteli, resitora, ubwikorezi, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byo mu baturage, bigatuma amafaranga y’ubukerarugendo agera mu miryango itandukanye.
Ikindi kandi binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo (Revenue sharing), abaturage baturiye pariki bahabwa 10% by’amafaranga aba yarinjiye abuturutsemo.
Kuva igihe icyo gikorwa cyatangiriye kugeza ubu abo baturage bahawe inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 6.8 binyuze mu mishinga 695 yabafashije mu bikorwa bitandukanye, byarushijeho kubateza imbere.
Muri rusange, Interahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Clippers na Rams Ari inyungu ku mpande zombi ndetse zigamije gukomeza guteza Imbere u Rwanda.
Uko basakuza kose ntacyo bateze kugeraho!
Mukobwajana Linda