#VisitRwanda yaraje rwantambi intagondwa za FDU-Inkingi
Interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi ntabwo bazibagirwa ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2025 nyuma y’uko inkuru batashakaga kumva ibasesekayeho ko noneho u Rwanda rwagejeje ubukangurambaga bwa #VisitRwanda muri Amerika.
Ni nyuma y’uko kuri iyo tariki inkuru ibaye kimomo ko u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’amakipe akomeye yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika arimo LA Clippers ikina muri NBA na Los Angeles Rams ikina muri NFL (National Football League).
Iyi nkuru yahise icecekesha burundu Interahamwe n’abajenosideri bari bamaze iminsi batera imijugujugu ubufatanye nk’ubu u Rwanda rwasinyanye n’amakipe y’umupira w’amaguru y’i Burayi, ariko nabyo bifata ubusa.
Aya masezerano mashya yitezweho gufasha Visit Rwanda kwamamariza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku bibuga bya SoFi Stadium, Hollywood Park na Intuit Dome byo muri Leta ya California.
Ibyo bizatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kwinjiriza miliyari 1 y’Amadolari mu rwego rw’ubukerarugendo mu 2029.
Interahamwe n’abajenosideri bakwiye kumenya ko gukwiza ibinyoma byabo ari ugucurangira abahetsi.
Aba banzi b’amahoro nibareba nabi bazisanga muri koma kuko nta kintu giteze gukoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere Abanyarwanda bakesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ndayambaje Marc