Ibinyoma bya Denise Zaneza byahindutse nk’inzoga y’inteme!
Nyuma yo kwisanga Abanyarwanda baraciye amazi icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno rye, inkotsa
Zaneza Denise, mwene umujenosideri kabombo Marcel Sebatware, yaciye umuvuno wo kwifatira abazungu batamuzi, gusa nabyo nta cyo biteze kumugezaho.
Nk’urugero, mu ntangiriro z’iki cyumweru yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube ari kumwe n’indindagire y’umuyapani yitwa Masako Yonekawa, yibeshyera ko ari umushakashatsi maze batangira kuvuga uburyo “u Rwanda rwungukira mu ntambara ya Congo”
Iyi ndindagire y’umuyapani ivuga ko ibyo itangaza ibishingira kuri raporo zisohorwa na Human Rights Watch. Iyi yo bikaba bizwi ko ari igikoresho cya bimwe mu bihugu bya mpatsibihugu bakoresha mu kwibasira ibindi bihugu, ntawe utazi ibinyoma yirirwa itangaza ku Rwanda.
Iyi ngirwa mushakashatsi yitwaza ko yakoreye Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (HCR) maze ikibeshya ko biyihesha ububasha bwo guhimba ibinyoma ikabyegeka ku Rwanda.
Mu kimwaro cyinshi, Masako yumvikanye avuga ko impunzi z’abanyarwanda zatahutse ziva muri mashyamba ya Congio mu 1996 “zacyuwe ku ngufu ndetse nyinshi muri zo zikicwa” nyuma yo kugera mu gihugu.
Uretse kuba ibi ari ukwikoza isoni, Zaneza n’iyi ngirwa mutumirwa we bariyibagiza nkana uburyo Leta y’u Rwanda yagobotse abaturage bayo mu gihe bari bugarijwe n’indwara zirimo na macinya ikabagarura mu rwababyaye ikabafasha kongera gutangira ubuzima.
Hafi y’abo bose bavuga ko bacyuwe ku ngufu, batanze ubuhamye bw’akaga bahuriraga nako mu mashyamba ya Congo ndetse n’uburyo ubu bamerewe neza mu Rwanda.
Biroroshye kumva neza ko uyu Zaneza yagombaga gusobanura impamvu we na bagenzi be bo muri Jambo bakomeje kubundabunda iyo mu mahanga , barwana no kugerageza kurusebya nyamara abandi bana b’u Rwanda bashishikajwe n’iterambere ryarwo.
Biraro Erneste