U Bufansa: Umujenosideri Rwamucyo Eugene wakatiwe imyaka 27 agarutse mu rukiko ata ibitabapfu!
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Rwamucyo Eugene umaze imyaka ibiri ahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 27.
Tariki ya 30 Ukwakira 2024 ni bwo Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha uyu mujenosideri kabombo yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare aho yavugaga rikijyana kubera ko yari umwe mu baganga bari bakomeye muri iyo perefegitura.
Abatangabuhamya batandukanye bari bahamirije urukiko ko uyu mujenosideri yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda.
Ubuhamya bwatanzwe n’ibindi bimenyetso ni byo byahereweho mu gutanga igihano cy’imyaka 27 uyu mujenosideri yajuririye, gusa no ku ruhande rwunganira abatanze ikirengo na bo bari bajuririye kiriya gihano aho bagaragazaga ko ari gito.
Mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, Umujenosideri Rwamucyo yitabaje abanyamategeko barimo Me Fellous Daniel, Constant Raphaël, Cohen Salome, Dookhy Parvez, De Block Jean-Christophe, Siari Michèle n’Umunyarwanda Harelimana Jean Baptiste.
Gusa guhuruza abo banyamategeko bose abasesenguzi babigaragaza nko guta ibitabapfu cyane ko ibimenyetso simusiga bimushinja bihari ku bwinshi ndetse kuri iyi nshuro akaba ashobora no gukatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Soma kandi: Zahinduye imirishyo mu manza z’interahamwe n’abajenosideri i Paris
Interahamwe n’abambari bari bamaze igihe baramenyereye kuvuna umuheha bakongezwa undi mu Bufaransa kugeza ubwo ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Emmanuel Macron mu mwaka wa 2021 bwanzuye ko iki gihugu kitazemera gukomeza kuba indiri y’abajenosideri; nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Isezerano rya Perezida Macron yongeye kurishimangira kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.
Icyo gihe Macron yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazakomeza kuba ubuturo bw’interahamwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.
Ubwanditsi