Inyana ni iya mweru: Dore aho Alfred Uzabakiriho wiyita “Gitifu Sebatware” avoma amacakubiri n’urwango
Mu ruhame rw’imbuga nkoranyambaga Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita ‘Gitifu Sebatware’ yiyemerera ko ari interahamwe kabombo, akerura ko yifuza ko amatwara ya ‘PARMEHUTU’ ari yo yagenderwaho mu miyoborere y’u Rwanda.
Kugira ngo umuntu asobanukirwa imvano y’ibyo byose, akwiye kubanza gusesengura amateka ya vuba y’ababyeyi b’uyu wiyita “Gitifu”; aha umuntu ahita abona ko inyandiko zuje amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside adasiba gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ari umurage w’urwango yasigiwe n’ababyeyi be.
Soma kandi: Ni umwe mu b’imbere muri Jambo ASBL: Dore umwirondoro w’ukuri w’interahamwe yiyita “Gitifu Sebatware”
Ababyeyi be, Bernard Uzabakiriho na Antoinette Nyirabakungu, bombi bari abarimu b’ umwuga. Ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baretse umwuga w’uburezi kugira ngo bayobore ibitero by’Interahamwe byishe inzirakangane z’Abatutsi benshi barimo abagore n’abana muri Kabutare.
Ise, Bernard, yayoboraga Interahamwe zishe Abatutsi benshi i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe nyina, Nyirabakungu, yari azwi cyane mu kwica abana bato n’impinja. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bombi bagerageje gutoroka ubutabera ariko baza gutabwa muri yombi nyuma y’ibimenyetso byagaragajwe mu nkiko Gacaca.
Bombi, Bernard na Antoinette, bahamijwe ibyaha kubera uruhare rukomeye bagize muri Jenoside, amaherezo bapfira muri gereza bazize icyorezo cya SIDA kubera ko batinze kucyivuza.
Soma kandi: Na nyina ni umujenosideri kabombo, wishwe na SIDA – Andi makuru ku muyugiri wiyita “Gitifu Sebatware”
Mu gihe ababyeyi be bari muri gereza, Uzabakiriho yafatwaga nk’abandi Banyarwanda bose n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi bwimitse ubumwe n’ubwiyunge. Ntiyigeze akorerwa ivangura iryo ari ryo ryose.
Muri ubwo buyobozi, Abanyarwanda bubakiye ku ndangagaciro ya “Ndi Umunyarwanda” no gukira ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
By’umwihariko, Uzabakiriho yahawe amahirwe yo gutera imbere, harimo uburezi bw’ubuntu n’akazi keza.
Icyakora, yahisemo inzira mbi, iganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside, gukwirakwiza amagambo y’urwango no kugoreka amateka y’u Rwanda nk’uko yabikomoye ku babyeyi be.
N’ubwo yahawe uburezi bwiza kandi akanakora mu mishinga mpuzamahanga y’iterambere abifashijwemo n’ ubuyobozi bw’u Rwanda, Uzabakiriho yakomeje guhitamo gukoresha ubumenyi bwe mu ikoranabuhanga mu gukwirakwiza urwango no kweza ibyaha by’ababyeyi be.
Uzabakiliho ubu ba mu Bubiligi, mu byo akora harimo gutunganya ikoranabuhanga rikoreshwa n’agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri kazwi nka Jambo ASBL.
Mukobwajana Linda