Ni umwe mu b’imbere muri Jambo ASBL: Dore umwirondoro w’ukuri w’interahamwe yiyita “Gitifu Sebatware”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) bamenyereye uwiyita Gitifu Sebatware wamize ingengabitekerezo ya “Parmehutu” aho adasiba guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba by’umwihariko aniyemerera ko ari “interahamwe kabombo”.
Konti (account) ye ya X bigaragara ko yayifunguye muri Kanama 2020 aho kuva icyo gihe kugera dutegura iyi nkuru yari amaze gutambutsaho ubutumwa (posts) burenga ibihumbi 20, ni ubutumwa buri mu murongo w’irondabwoko – ni ibintu yerura mu butumwa yanditse tariki ya 21 Werurwe 2021 ndetse abushyira ikimenyetso kugira ngo umusuye wese ajye abubona, ibizwi nka “pinned post” kuri X.
Kubera ubunyagasozi, uburozi n’ubugome biba biri munyandiko z’iyi nterahamwe, bituma Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bamwibazaho yewe bamwe bakamwitirira abandi bantu, gusa kuri iyi nshuro iperereza rya gihanga rimaze igihe rikorwa n’abazobereye mu gutahura ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’urusobe rwa mudasobwa rigaragaza ko uwiyise “Gitifu Sebatware” amazina ye y’ukuri ari Uzabakiriho Alfred Antoine.
Uyu Uzabakiriho ubu ubarizwa mu gace ka Aalst mu Bubiligi, ni umwe mu nkingi za mwambwa z’agatsiko ka Jambo ASBL gahuriza hamwe intagondwa z’abana babarizwa hirya no hino i Burayi aho bakomoka ku bajenosideri baticuza kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma kandi: Abambari ba Jambo ASBL bikoreye akeso k’ipfunwe badashobora gutura – Dore impamvu
Muri Jambo ASBL, Uzabakiriho abarizwa mu ishami rishinzwe gucengeza amatwara ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari umwe mu bacunga ndetse bagashyira amakuru by’umwihariko ku rubuga rwa murandasi rw’aka gatsiko, akaba ahabwa izina ry’akazi rya ‘webmaster’.
Mu gukora ibyo, Uzabakiriho ahera ku kuba yarize ibijyanye ni Ikoranabuhanga (Information Technology, Administration and Management) muri imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda.
Inyana ni iya mweru
Ubugome n’amacakubiri byokamye uyu Uzabakiriho kugera ubwo yiyunga kuri Jambo ASBL abikomora kuri se umubyara, Uzabakiriho Bernard, umujenosideri wakatiwe akanafungwa ariko akaza gupfa tariki ya 11 Nyakanga muri 2013.
Nyina w’uyu muhezanguni we witwa Nyirabakungu.
Uyu Uzabakiriho wihishe mu mazina ya Gitifu Sebatware kugirango abibe amacakubiri ndetse anahembere urwango mu Banyarwanda, akaba ni umwambari wa Jambo Asbl ni igihamya ko iri tsinda ry’abana b’Abajenosideri banze guta umugambi wari mu babyeyi babo wo gutandukanya Abanyarwanda.
Mutijima Vincent