Interahamwe n’ibigarasha bashinze ikindi kiryabarezi!
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara ikinamico y’interahamwe n’ibigarasha ivuga ko bashinze ishyaka rishya rihuza ingirwamashyaka ya politike arenga 30 ngo atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bise “NCDR”.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, binyuze ku rubuga rwa X, risinywa na Uwizera Christine “Coleman”, inkunguzi y’umugore imenyereweho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kubiba amacakubire mu Banyarwanda.
Iyi ngirwamashyaka y’igicupuri ntabwo yigeze itangaza mu byukuri amashyaka ayigize ayo ariyo, ibintu bishimangira ko ari cya cyuka Interahamwe n’ibigarasha bahoramo cya buri gihe.
Gusa ibi ntibitangaje ku muntu wese usanzwe azi umuvuno w’izi nterahamwe n’ibigarasha kubera ko iyo bafungura amashyaka ya burimunsi adashinga baba bashaka gusa amafaranga. Ntibagira gahunda nzima kuko ntagifatika baharanira uretse urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ikindi kandi ni uko nubwo babeshya ko bavuganira Abanyarwanda, nta nyungu rusange zireba abaturage bagira ahubwo ibyo bakora byose biba bigamije gusa gushyira mu bifu byabo bitajya byuzura no gucucura ababakurikira buhumyi udufaranga twabo.
Izi mburamukoro imigambi yose mibi zagiye zifuriza u Rwanda cyangwa zikarutega zatsinzwe ku Mpande zose mu buryo budasubirwaho kandi zizazahora zitsindwa.
Ikindi kandi wakibaza uti ubundi ‘amashyaka yose bashinga adashira ni ikihe kintu kizima bakuyemo uretse guseba no kwirirwa baryana?’ N’ubu niko bizagenda kuko ntawifuriza inabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Iyo ngirwamashyaka ngo ni NCDR nayo izaba umuyonga nk’uko izayibanjirije byagenze. Nta Munyarwanda n’umwe witaye kuri ayo manjwe bitewe nuko Abanyarwanda ubu icyo bareba kandi bashakira hamwe ari ibyagirira igihugu akamaro ndetse bikagiteza imbere.
Bararushywa n’ubusa!
Mukobwajana Linda