Imbamutima z’abasore n’inkumi basoje itorero rya Imbuto Foundation!
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’igihugu rwari rumaze iminsi icumi mu itorero Imbuto Zitoshye ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ruravuga ko rwiteguye gufata iya mbere mu guteza imbere u Rwanda nk’umusaruro w’iri torero.
Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026 mu muhango wo gusoza ririya torero.
Kankwanzi Asha Assouman wo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, agira ati: “Muri iri torero twize indangagaciro nyarwanda, gukora siporo ngororamubiri no gukoresha igihe neza. Twanize amateka y’igihugu cyacu, kugira ngo turusheho kumenya aho twavuye n’uruhare dufite mu kubaka aho tujya.”
Akomeza avuga ko bungutse n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, harimo no kwirinda inda zitateganyijwe, ndetse bigishwa kwihangira imirimo, kwigirira icyizere, gucunga umutungo no kwiteganyiriza.
Ati: “Twize kandi gukoresha ikoranabuhanga no kwiyegereza serivisi za Leta. Twibukijwe akamaro ko kumenya ururimi rwacu no kurukoresha neza. Ibyo twize bizadufasha kuba urubyiruko rufite inshingano, rukunda igihugu kandi rugira uruhare mu iterambere ryacyo.”
Muri iri torero, intore zahawe ibiganiro binyuranye ku buzima bw’igihugu. Ni ibiganiro byatanzwe n’abayobozi n’inararibonye muri pokitike, ubukungu, ikoranabuhanga, amateka y’u Rwanda n’ibindi.
Iri torero kandi rishimangira uruhare Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame akomeje kugira mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu Muryango Imbuto Foundation abereye n’Umuyobozi Mukuru ukaba ari nawo wariteguye ufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Rukundo Derrick Mayira