19-08-2026

Abahoze muri FDLR bahishuye ububi bwayo n’umugambi mubisha ihorana wo gutera u Rwanda

0

Bamwe mu bahoze ari inkingi za mwamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahishuye amayeri y’ubugome uyu mutwe ukoresha ucengeza amatwara kirimbuzi yawo ashingiye ku  ngengabitekerezo ya Jenoside ari nako ubuza abo wafashe bugwate gutahuka mu Rwanda.

Mu kiganiro na Radio/TV1 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, bamwe mu bari abasirikare bakuru ba FDLR bakaza utahuka mu Rwanda bagaragaje ko mu rwego rwo gukomeza gufata bugwate abasivili, uyu mutwe w’iterabwoba ukoresha amayeri y’iyozabwonko ashingiye ku binyoma by’ubuhanuzi.

Bagaragaje ko uyu mutwe ufite itorero wita ‘ADEPR yo mu buhungiro’ riba ririmo abitwa ba Pasteurs bahanura ibinyoma ngo bakomeze bafate bugwate abasivili b’Abanyarwanda bababeshya ko bazagaruka mu gihugu cyabo aruko bateye bagakuraho ubuyobozi bw’Abatutsi.

Col Nshimiyimana Augustin uzwi ku izina rya Bora yashimangiye ko kunywana kwa leta ya Tshisekedi na FDLR bijyana no gutegura umugambi mubisha wo kuzatera u Rwanda, ibi akabishingira ku buryo iyo leta yagiye ifasha uyu mutwe kwiyubaka mu buryo butandukanye kandi bakaba banahuriye ku mugambi wo gutera u Rwanda.

Yagize ati : ”Kuva mu 2020 kugeza mu 2024 aba FDLR bakoze amahugurwa y’ikoreshwa rya drones,  aba FDLR 2519 barahuguwe, maze barangije babagabanya muri Nyatura abandi bajya muri FDLR kuko ni bamwe, muri abo 70 boherejwe i Kinshasa kwihugura na none ku ikoreshwa rya drones.”

Si ibyo gusa kuko ngo uretse kuba uyu mutwe w’iterabwoba ukorana n’igisirikare cya Congo (FARDC), unafite ijambo rikomeye muri iki gihugu kuko umubare munini w’abadepite batorwa mu Burasirazuba bwa Congo uyu mutwe ari wo ubemeza mbere y’uko batorwa.

Nshimiyimana ati: “Abadepite benshi bo mu Burasirazuba bwa Congo batowe muri 2011 na 2018, batoraga abo twe FDLR twabaga twahisemo; ibyo bigaragaza ko mu nteko ishinga amategeko FDLR irimo.”

Yunzemo ati: “Mu gisirikare barimo none wavuga ko batatera u Rwanda kubera iki kandi bafite byose cyane ko na leta iyobowe na Tshisekedi yirirwa ivuga ko ibashyigikiye? kuba rero barasa mu Rwanda birashoboka!”

Lt. Col. (Rtd) Mpakaniye Emilien wamenyekanye ku izina rya “Che Guevara” mu buyobozi bukuru bw’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR aho yari ashinzwe gushaka umutungo, we yagaragaje ko uretse kuba FDLR yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ngo abarwanyi bayo bahembwa imyambaro ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa pick-up na leta ya Congo.

Soma kandi : Uwahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR yahishuye uburyo Congo ifasha uyu mutwe w’iterabwoba

Abagitsimbaraye ku matwara ya FDLR bakwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro, bityo rero bakwiye kuzirikana ko iherezo ryabo rizaba ribi kuko imigambi yabo yose yubakiye ku rwango ndetse n’ibinyoma.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading