“Umwamikazi Marie Antoinette” wo muri Edeni ya Gitega yihenuye ku Barundi, abakuba na zeru!
Mu rwego rwo kwibutsa Abarundi ko ntacyo bavuze imbere y’inyungu z’umuryango wa Perezida Ndayishimiye n’agatsiko k’aba DD, umugore wa Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha uzwi nka “Madamu Gucci” yahisemo kubandagaza abagereranya n’ibikeri bisakuriza mu mugezi nyamara ntibibuze abavoma kuvoma.
Hari mu kiganiro yahawe igitangazamakuru BBC mu cyumweru gishize aho umunyamakuru yamubajije niba azi ibikomeje kwinubirwa n’Abarundi ko yaba yivanga mu miyoborere y’u Burundi kandi bitari mu nshingano ze.
Yamusubije atajuyaje maze amucira umugani agira ati:”Amaso y’igikeri ntabuza abavoma kuvoma”, umugani usa neza neza n’uw’ikinyarwanda ugira uti:”Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya”.
Madamu Gucci yakomeje abwira Abarundi ko ibyo bavuga byose babiterwa n’ishyari bamufitiye, imvugo ahuriyeho n’umugabo we Ndayishimiye udaterwa isoni no kwita amazina Abarundi bavuga ibitagenda mu gihugu akabacyurira ko bashaka kumukura ku mugati no kwifuza ko yongera kurwara bwaki nk’iyo yarwariye mu ishyamba.
Imbaraga uyu mugore afite mu Burundi zigaragazwa n’uburyo Abaturage bamaze kumuha ipeti riruta ayandi aho ubu bamwise “Maréchal Perezida” mu rwego rwo kwerekana ko nta wundi muntu ufite ubushobozi nk’ubwa Angeline Ndayishimiye mu Burundi, yaba Perezida Ndayishimiye, haba mu nzego z’umutekano, haba muri CNDD-FDD, ndetse no mu zindi nzego nkuru.
Amakuru yizewe aturuka mu Burundi yemeza ko umuntu uyu mugore ashaka ahabwa akazi ari nako uwo adashaka yirukanwa, abandi akabica aho ndetse adatinya no kwirukanisha ba minisitiri.
Amasoko ya Leta ahabwa uwo uyu mugore ashaka n’ubwo Perezida Ndayishimiye yaba atabyemeye nk’uko aya makuru akomeza kubyemeza.
Nk’urugero mu ntangiriro za 2025 uyu mugore yafungishije umunyarwanda Protais Dushimirimana wari umushoramari mu Burundi aho yari afite sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli yitwa Dupro International Trade Company (DITCO) agamije kumwambura isoko ngo arigire irye.
Madamu Gucci kandi yagiye ashinjwa n’Abarundi kunyunyuza imitsi yabo akoresha imisoro yabo mu kwinezeza mu gihe bo bakomeze kwicira isazi mu jisho.
Urugero rwa vuba ni aho aherutse gukoresha akayabo k’agera ku madorali y’Amerika 500.000 , uyashyize mu marundi ni miliyari 2.5 mu gukodesha indege yamujyanye kwakira amashimwe yahawe.
Perezida w’u Burundi Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha ni bo bari inyuma yo kuba u Burundi bukomeje guhungetwa mu bijyanye n’ubukungu aho by’umwihariko ubukungu bw’icyo gihugu bwaguye hasi cyane.
Umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, aho badatinya kwikubira ibya rubanda, dore ko amakuru agera kuri MY250TV yemeza ko bafashe Banki Nkuru y’u Burundi, n’Ikigo cy’Imisoro nk’isanduku yabo bwite.
Uretse kuba imyitwarire y’uyu muryango wa Ndayishimiye ari iy’urukozasoni, bakomeje no kwerurira Abarundi ko akababaro kabo batakanezwe.
Biraro Erneste.