Kugura ibihenze kw’ umugore wa Neva bikomeje kumushyira mu gatebo kamwe na Marie-Antoinette wari waramaze umutungo w’Abafaransa yigurira imiringa
Ku mbuga nkoranyambaga, Abarundi bakomeje kuvugishwa kubera ukuntu Angelina Ndayishimiye, umugore wa Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi akomeje gushora akayabo mu myambaro ye.
Ibi bituma usanga hakwirakwijwe amafoto amugaragaza yambaye imyenda ihenze cyane y’inganda zikora imyenda zizwi ku isi nka Gucci, Versace, ndetse na Bvlgari; byongeye kandi ayo mafoto aherekezwa n’ibiciro by’iyo myenda ndetse n’ayo bivunja mu mafaranga y’u Burundi,ibi bikaba bisembura uburakari ndetse n’akababaro k’Abarundi maze bakibaza niba hari aho atandukaniye n’Umwamikazi wa nyuma u Bufaransa bwagize witwa Marie Antoinette.
Amwe mu mafoto yamamaye cyane ni ay’aho agaragara yambaye isaha ibarwa mu zihenze cyane ku isi yo mu bwoko bwa Bvlgari ifite agaciro k’ibihumbi 51 by’amayero, isakoshi yo mu bwoko bwa Gucci igura ibihumbi bitandatu magana abiri by’amadolari y’Abanyamerika ndetse n’urukweto rugura amayero igihumbi.
Indi foto igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umugabo we “Gen” Neva yambaye ijaketi igura amayero igihumbi na magana acyenda, ibi byose bigatuma hakomeza kwibaza ukuntu abategetsi b’icyo gihugu babayeho batyo mu gihe abaturage bo bakomeza kwicwa n’ubukene bukabije.
Raporo ya banki y’isi igaragaza ko u Burundi bufite umusaruro mbumbe muto uri hanyuma y’ibindi bihugu ku isi, utarenze amadolari y’Abanyamerika 240, ijanisha rinini ry’abaturage babarirwa muri miliyoni 13 babayeho mu bukene bukabije ibi bigashimangirwa no kuba 70 ku ijana by’Abarundi batungwa n’amadolari 2.15 ku munsi.
Ariko ikibabaje ni ukuntu agaciro k’imwe mu mirimbo Ndayishimiye Angelina yambara ishobora gukoreshwa mu gukura mu bukene bamwe mu Barundi, usanga ndetse hari nk’umwambaro we ugura miliyoni cumi n’enye z’amafaranga y’u Burundi kandi aramutse ayakoresheje mu gufasha Abarundi ashobora kwubakwamo inzu y’umwe mu miryango y’Abarundi cyangwa se akaba yanayakoresha mu kububakira ivuriro ryegereye abaturage.
Imyitwarire y’ukuntu Ndayishimiye Ndayubaha Angelina agura ibihenze mu mutungo w’igihugu ihita yibutsa abantu inkuru y’umwamikazi wa nyuma u Bufaransa bwagize witwa Marie Antoinette, hari mbere gato y’uko mu Bufaransa haba impinduramatwara mu bya politiki, bombi ntaho batandukaniye kuko imyitwarire yabo igaragaza ukuntu agatsiko k’abari ku butegetsi kabayeho mu buzima buhenze cyane buhabanye n’ubw’abaturage bashinzwe bari kwicira isazi mu jisho.
Kugeza magingo aya, uwanenga umugore wa Perezida Ndayishimiye ari we Ndayishimiye Angelina ntiyamunenga amagambo amuva mu kanwa agaragaza ko nta mutima agira, ahubwo yamunenga kuba ari na yo myitwarire imuranga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu by’ukuri nubwo yaba yambara imyambara yahawemo impano (nubwo Atari ko biri) akayambara mu ruhame yirengagije uko ubukene bukabije bukomeje kwica u Burundi, bishimangira ko nta mutima agira.
Ibi kandi mu yandi magambo bitanga ubutumwa bw’uko agatsiko k’abari ku butegetsi bibera mu isi yabo, aho ibibazo by’ubukungu bw’igihugu ndetse na miliyoni z’abaturage bicwa n’inzara babyumva nk’umugani.
Akayabo k’amafaranga uyu mugore ashora mu guhaha ibihenze aramutse ashowe mu guhindurira ubuzima ibihumbi byinshi by’Abarundi biciye mu muryango yashinze witirirwa gufasha abatishoboye.
Imyitwarire ya Marie Antoinett yari itangaje kandi irimo no kurengera cyane kuko byagaragazaga ishusho nyakuri y’ itandukaniro hagati y’abari ku butegetsi ndetse n’abayoborwa, cyane uko ubukungu bw’igihugu bwikubirwa n’agatsiko k’abari kuri ubwo butegetsi.
Ndayishimiye Ndayubaha Angeline yaba yemeranya cyangwa atemeranya n’abamurebera mu ndorerwamo y’umwamikazi Antoinette u Bufaransa bwigeze kugira, akwiye kumva ko ari yo sura afite mu maso y’abantu kandi ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu cy’u Burundi.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ndayambaje Marc