25-05-2026

Imyaka 31 irashize, u Rwanda ruzutse burundu

0

Mu kwezi kwa Karindwi 1994, ubwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zasanze u Rwanda rwarasenyutse bikabije. Aho Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Icyo gihe ibice byose by’igihugu byari byasigaye ubusa, umuryango nyarwanda warasenyutse bigaragarira buri wese, icyo gihe kandi ubwo FPR yakuragaho Leta y’abicanyi, Interahamwe n’imiryango yazo zarahunze, ariko ari nako bamwe mu banyarwanda bari barameneshejwe na leta y’abicanyi bari barahunze bagarukaga mu rwababyaye.

Mu bihe byagiye bikurikiraho, FPR-Inkotanyi yari ifite akazi katoroshye cyane ko umwuka mu banyarwanda wari wuzuyemo ubwoba n’agahinda bitewe n’ibihe bikomeye bari bamaze gucamo byari byarabashegeshe imitima yabo.

Icyo gihe iminsi yari mibi aho abantu bari bagishyingura ababo, bagerageza gusubira mu buzima, impfubyi zirira aho mu by’ukuri nta gisobanuro cy’ejo hazaza bari bafite. Gusa kubera icyizere n’ubumuntu Abanyarwanda babonaga muri FPR-Inkotanyi yari imaze gukura ubuzima bwabo mu menyo y’interahamwe byatumye gahoro gahoro bumva ko ubuzima bushoboka bose bafatanyije.

Guverinoma nshya yari irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kwiyunga mu banyarwanda, no kongera kubaka igihugu nubwo bitari byoroshye. Icyo gihe guverinoma y’ubumwe yatangije uburyo bwo kwikemurira ibibazo, hashyirwaho inkiko Gacaca kugira ngo ubutabera buboneke mu baturage, ndetse hashyirwaho na gahunda nka Ndi umunyarwanda aho yari igamije kongera guha Abanyarwanda gutekereza ku isano bafitanye, no gufata ingamba zo guhuriza ku gukunda igihugu, kukirinda no kugiteza imbere.

Mu myaka yakurikiyeho igihugu kivuye mu icuraburindi, cyariyubatse ku rwego rugaragara. Inzego za Leta zarubatswe bundi bushya dore ko zose zari zarasenyutse burundu. Icyo gihe kandi ibyaha birimo ibya ruswa bidindiza iterambere byarwanyijwe ku buryo bugaragara, aho ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika birwanya ruswa aho mu karere ho ruza ku mwanya wa mbere. Hanashyizwemo kandi imbaraga mu burezi, ubuvuzi, ndetse n’ibikorwaremezo birimo n’imihanda.

Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye abagore ijambo bashyirwa mu myanya ifata ibyemezo, urubyiruko narwo ntirwasigazwa inyuma, dore ko ubundi muri leta y’abicanyi urubyiruko aho gukoreshwa mu bintu bifitiye igihugu akamaro rwakoreshejwe mu kugisenya, ariko FPR yo irwereka ko ari zo mbaraga z’igihugu. Icyo gihe kandi ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu guteza imbere serivisi no guhanga udushya ngo hihutishwe iterambere ry’u Rwanda.

Ibyo FPR-Inkotanyi yakoze ni byinshi kandi byiza, cya gihugu benshi bari bazi ko cyasibanganye ku ikarita y’isi ubu gifatwa nk’intangarugero mu bihugu byo muri Afurika. Kugeza ubu umurwa mukuru Kigali niwo wambere mu kubaka izina mu bijyanye n’isuku n’umutekano. Ubu kandi ba mukerarugendo basura igihugu baje kureba ubwiza bwacyo n’inyamaswa zirimo ingagi zo mu birunga ndetse na za parike.

U Rwanda rwerekanye ko amateka mabi atari yo agena isura y’u Rwanda rwa none. U Rwanda rwabaye ikimenyetso cy’imbaraga, icyerekezo, n’ubumwe.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading