Uwahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR yahishuye uburyo Congo ifasha uyu mutwe w’iterabwoba
Lt. Col. (Rtd) Mpakaniye Emillien wamenyekanye ku izina rya “Che Guevara” mu buyobozi bukuru bw’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR aho yari ashinzwe gushaka umutungo, yatangaje ko buri gikorwa cyose uyu mutwe ukora kiba cyatewe inkunga ikomeye.
Ibi Mpakaniye yabitangarije i Musanze mu Kigo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi cya Mutobo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026 mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Mpakaniye yavuze ko umuterankunga wa mbere wa FDLR ari ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya l Congo kuko ari bwo buyiha amafaranga ndetse n’ibikoresho ikoresha mu kugaba ibitero ikora haba muri Congo ndetse no ku Rwanda.
Yasobanuye neza uburyo abayobozi batandukanye b’igisirikare cya Congo bagiye babaha ubufasha rimwe na rimwe hifashishijwe indege za Leta ya Congo.
Yagize ati: “Hari indege za leta ya Congo zavaga i Lubambashi zituzaniye ibikoresho nyuma ziza kuvaho batangira kujya babiduha binyuze ku bayobozi bakuru mu gisirikare cya Congo, aho babituzaniraga mu nkambi zacu”.
Ahandi Mpakaniye yavuze ko FDLR ikura amafaranga ni mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’amajyepfo.
Yavuze ko ubucukuzi bwa zahabu , kolota, gasegereti n’ayandi mabuye y’agaciri bifasha FDLR ku buryo buhambaye kuko iyacukura kandi ikayagurisha nta nkomyi.
FDLR Kandi ibona amafaranga biciye mu gusahura no kwiba abaturage, bakabacuza utwabo hanyuma bakatugurisha bityo bakabona amafaranga. Hari n’abo baka amafaranga ku ngufu bayabima bakabica, nk’uko Mpakaniye yabishimangiye.
Mpakaniye yasobanuye uburyo FDLR yigaruriye ubutaka bunini muri Congo ku buryo ubuhinzi bukorerwa kuri ubwo butaka bubinjiriza agatubutse binyuze nu kugurisha umusaruro ndetse no gusoresha abandi baturage bahinga mu duce bigaruriye.
Guhinga urumogi no kurugurisha nabyo byinjiriza FDLR agatubutse. Mpakaniye yagize ati:”Twahingaga urumogi tukarugurisha ingabo za Congo na MONUSCO ubundi ikarupakira indege ikarujyana”.
Guhiga inyamanswa cyane cyane inzovu bashaka amahembe yazo, kubaza imbaho, ndetse no gutwika amakara biri mu bindi Mpakaniye yagarutseho byinjiriza agatubutse FDLR.
Mpakaniye yanavuze ko rimwe na rimwe FDLR yifashishaga iyi mirimo igatwara abaje kuyikoramo mu gisirikare ku ngufu, mu gihe bo babaga bazi ko baje gushaka amaramuko.
Cyusa Simon