14-06-2026

Igisubizo cya Minisitiri Utumatwishima ku mpamvu u Rwanda ruhora rutegeye amaboko abitandukanya na FDLR

0



Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda budafata abitandukanya n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR nk’abanzi barwo ko ahubwo rubabona nk’ab’agaciro mu kubaka igihugu.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, mu Kigo cya Mutobo cyakira cyikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikiganiro
nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Iki ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, cyahawe abantu 682 bahoze mu mutwe w’Iterabwoba wa FDLR bari gukurikirana inyigisho zibasubiza mu buzima busanzwe mu kiciro cya 77.

Yagize ati: “Hari abakomeje kwibaza impamvu igihugu gikomeje kwakira Abanyarwanda baturuka mu mashyamba ya Congo nyuma y’imyaka mirongo itatu n’ibiri Jenoside ihagaritswe. Ariko igisubizo kiroroshye: U Rwanda ntabwo rwareba abaturage barwo nk’abanzi ahubwo rubabona nk’abanyagihugu babasha gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu.”

Yakomeje agaragaza ko mu batahuka haba harimo abatwawe ari abana, abavukiye mu mashyamba, abamaze imyaka myinshi bigishwa ibinyoma ku gihugu cyabo n’abakuze birengagiza amateka y’u Rwanda.

Ati: “Mbese ntibakwiye gutaha, bakigishwa, bagafatanya n’abandi mu rugamba rw’iterambere? Tubizi twese nk’Abanyarwanda ko u Rwanda ari ingombyi iduhetse twese. Ruhora rutegeye amaboko abana barwo harimo n’abatatiye igihango cy’Ubunyarwanda. Ibi nibwo budasa bwacu.”

Muri aba bitandukanyije na FDLR ubu bari mu Kigo cya Mutobo harimo abari abasirikare 203, Abasivili 59, abana bari mu mitwe yitwaje intwaro ( Child ex-combatants) 37 n’abagize imiryango yabo bose 383.

Hon Urayeneza Valerie uyobora  Komosiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, atangaza ko aba bahoze ari abarwanyi iyo batahutse bahumurizwa kubera ko ngo batahuka bafite igihunga cyinshi, bikanga buri wese.

Ati: “… baba barabeshywe ko ugeze mu Rwanda wese atahutse yicwa, ariko uko iminsi yicuma, bagenda babona ko babeshywe, bagatinyuka bagatangira kwisanzura ndetse no kuvugisha ukuri kose ku buzima bwabo no kubibera muri Congo.”

Yunzemo ati: “Batanga ubuhamya bugaragaza uko FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho ikora, uko ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside….Byumwihariko, urubyiruko rusobanura  uko rwigishijwe ko bagomba kuvuga ururimi rwabo rwihariye rwitwa Igihutu kugira ngo barusheho kwanga no kwitandukanya burundu nuwitwa umututsi.”

Mu buhamya bwa Major Ndayambaje Gilbert uri mu baherutse kwitandukanya na FDLR/CRAP, atangaza ko atewe ishema no kuba ubu ari mu Rwanda by’umwihariko akaba yararutse uburozi bw’amacakubiri n’ivanguramoko bya FDLR, akaba ashishikariza abakiri muri uwo mutwe kwitandukanya nayo.

Ikigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi cya Mutobo cyatangijwe mu mwaka wa 2001, ubu hakaba hamaze guacamo ibyiciro 77 n’abantu basaga ibihumbi 72 abenshi muri bo biganjemo abahoze ari abasirikare mu mitwe yitwaje intwaro ikorera  mu mashyamba ya Congo cyane cyane muri FDLR, RUD-Urunana, FLN n’iyindi.

Cyusa Simon

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading