Ibigwi bya ba minisitiri n’abandi bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma
Hari ibihugu usanga kugira ngo umuntu ahabwe ubuyobozi hashingirwa ku cyenewabo, ruswa n’ubundi butiriganya hatitawe ku bushobozi bw’uhawe akazi, gusa mu Rwanda si ko bimeze kuko Perezida Kagame akomeje gushimangira ko inshingano zikomeye zo gukorera igihugu zihabwa ababifitiye ubumenyi n’ubunararibonye.
Perezida Kagame yabishimangiye mu mpinduka zikomeye yakoze muri Guverinoma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, yinjiza amaraso mashya muri Guverinoma, ibigo bya Leta ndetse no mu bubanyi n’amahanga bw’igihugu.
Abahawe inshingano bahuriye ku kuba bari bihagije; ibintu bibaha umusingi ukomeye mu nshingano bahawe, bahuriye kandi ku kuba bafite ubunararibonye dore ko buri wese atari mushya mu rwego yashinzwe kuyobora.
Muri abo bayobozi harimo Eng. Damien Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo. Uyu ni umwe mu ba injeniyeri bafite uburambe bukomeye mu Rwanda dore ko yanabyize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse asoza ari uwa mbere mu ishami rye.
Minisitiri Murwanashyaka kandi yaminurije muri Oklahoma Christian University aho yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga.
Mu kazi yakoze, Minisitiri Murwanashyaka yayoboye imishinga ikomeye y’ubwubatsi bw’ibitaro, amahoteli, ibikorwaremezo ndetse n’imishinga ifitanye isano n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Yabaye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Ultimate Developers Ltd ndetse akora mu bigo bikomeye by’ubwubatsi; kuba Perezida Kagame yamutoranyije akamugira Minisitiri w’Ibikorwa Remezo bigaragaza guha umwanya umuntu ufite ubumenyi n’uburambe mu rwego agiye kuyobora.
Muri iyo Minisiteri kandi Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta. Zingiro ni Injeniyeri w’Amashanyarazi ufite uburambe bw’imyaka irenga 16 mu rwego rw’ingufu. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa REG ndetse mbere yayo ayobora EUCL.
By’umwihariko Zingiro yakoze imishinga y’ingufu imbere no hanze ya Afurika, ibintu byamuhaye ubumenyi bwimbitse mu rwego rw’ingufu.
Undi washyizwe muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ni Col. Eng. Claudien Bizimungu aho na we yagizwe Umunyamabanga wa Leta. Uyu musirikare ufite ubunararibonye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu ishami ry’ubwubatsi n’ibikorwaremezo, azwiho ubushobozi mu kuyobora imishinga minini no gutegura ibikorwa by’iterambere.
Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta hashyizwe Judith Uwizeye mu mwanya wa Minisitiri; umwanya yabayemo n’ubundi hagati y’umwka wa 2014 n’uwa 2017.
Minisitiri Uwizeye ni umunyamategeko ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mategeko y’Ubukungu n’Ubucuruzi Mpuzamahanga yakuye muri University of Groningen mu Buholandi.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kujya muri Guverinoma aho amaze imyaka myinshi ayobora inzego zitandukanye harimo n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Perezida Kagame yashyizemo Kajangwe Antoine Marie nka Minisitiri. Uyu afite ubunararibonye mu rwego rw’ishoramari, ubucuruzi n’iterambere ry’ubukungu.
Minisitiri Kajangwe yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri MINICOM ndetse aba n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Yize muri Oklahoma Christian University ndetse akomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri London School of Economics and Political Science, imwe muri kaminuza zizwi cyane ku Isi mu by’ubukungu na politiki mpuzamahanga.
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Perezida Kagame yashyize mu myanya abantu bafite amateka akomeye mu gukorera igihugu.
Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa. Ni umwe mu basirikare bakuru bafite uburambe mu mutekano, ubutasi ndetse no mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro.
Yize muri Makerere University, University of Nairobi ndetse na University of London, anahabwa amahugurwa yisumbuye ya gisirikare muri Afurika y’Epfo na Kenya.
Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Ambasaderi muri Israel, igihugu kizwiho iterambere mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’umutekano. Uburambe bwe mu buyobozi bwa gisirikare butanga icyizere cyo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi kandi yigeze kuba umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere.
Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yagizwe Ambasaderi mu gihugu cya Polonye. Ruhunga yigeze kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Uburambe bwe mu miyoborere no mu kubaka inzego za Leta bumushyira mu bayobozi bafite ubushobozi bwo guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Christine Nkulikiyinka yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Esipanye. Uyu mudipolomate amaze imyaka irenga 30 ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Suwede, u Burusiya, Noruveje, Danemark, Finlande na Iceland.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation ndetse na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Koherezwa muri Esipanye bibaye mu gihe gahunda ya Visit Rwanda ikomeje kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku isoko ry’u Burayi.
Mu bigo bya Leta, Maximilien Byilingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG. Ni Injeniyeri w’Amashanyarazi ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubwubatsi n’ingufu. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Shema Power Lake Kivu nyuma y’imyaka myinshi akora mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi.
Louise Kanyonga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, yari umuyobozi mukuru wungirije muri RSSB mu gihe Michelle Umurungi yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari muri RSSB aho yavuye muri RDB; ibigo byombi bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iyo usesenguye imyirondoro y’aba bayobozi bose, usanga bahurira ku bintu bitatu by’ingenzi: amashuri akomeye, uburambe bw’imyaka myinshi ndetse n’ibyo bagezeho mu kazi.
Benshi bize muri za kaminuza zikomeye zo mu Rwanda no hanze yarwo, bakora imyaka myinshi mu nzego bagiyemo mbere yo kugera ku buyobozi bwo hejuru.
Ku bakurikiranira hafi imiyoborere y’u Rwanda, ibi ni ikimenyetso cy’uko Perezida Paul Kagame akomeje gushyira imbere ihame ryo guha inshingano abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi bihuye n’ibyo igihugu gikeneye.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rugana kuri Vision 2050, guha abayobozi imyanya hashingiwe ku bushobozi n’ibyo bagezeho bikomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi zifasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.
Mu yandi magambo, imyanya mishya yatangajwe ntabwo igaragaza gusa impinduka mu buyobozi, ahubwo inerekana uburyo ubumenyi, uburambe n’ubushobozi bikomeje kuba inkingi ikomeye mu guhitamo abayobozi b’u Rwanda.
Rukundo Mayira Derrick