03-06-2026

Perezida Macron yasabye abatuye Isi kurwanya ibitangazamakuru byitwara nka RTLM

0

Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hacyigaragara ibitangazamakuru bikora nka radiyo rutwitsi RTLM yatije umurindi iyi Jenoside asaba ko byahagurukirwa.

Ibi Perezida Macron yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Macron yagize ati: “Ni gute tutakangaranywa n’imbaraga z’icengezamatwara rikwirakwizwa ku ikoranabuhanga? Kuri za ecrans zacu, hari izindi za RTLM. Nidukanguke turwanye ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’ivanguraruhu iri kwimikwa hirya no hino.”

RTLM yakorwagaho n’ abanyamakuru barimo Habimana Kantano,  Valerie Bemeriki, umuzungu w’ Úmubiligi George Ruggiu n’ abandi bagize uruhare rukomeye mu gushishikariza intagondwa z’ abahutu kwica Abatutsi.

Ku isonga ry’ ibitangazamakuru byiyemeje gukomeza umurongo rutwitsi wa RTLM hariho ibyegamiye ku bahezanguni b’ abagome bagitsimbaraye ku matwara y’urwango n’ amacakubiri byigishijwe igihe kinini n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubundi bwa Parmehutu bwabubanjirije.

Soma kandi: Jambo ASBL irifuriza u Rwanda gusubira mu bihe by’itangazamakuru rya Kangura na RTLM


Hirya y’ibyo bitangazamakuru hari n’imbuga nkoranyambaga n’imizindaro ya YouTube bikoreshwa n’abajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi aho zibarizwa mu dutsiko tw’abagizi ba nabi twiyita “amashyaka ya politike” mu rwego rwo kuyobya uburari ku byaha bakoze.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading