06-12-2023

Jambo ASBL irifuriza u Rwanda gusubira mu bihe by’itangazamakuru rya Kangura na RTLM

0

Abambari b’agatsiko ka Jambo ASBL bakomeje kugaragaza ko nta neza ibifuriza u Rwanda n’abanyarwanda ko ahubwo bashaka ko u Rwanda rusubira mu macakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’itangazamakuru ry’urwango ndetse n’ababyeyi babo.

Nk’urugero Ruhumuza Mbonyumutwa, umwe mu nkingi za mwamba z’aka gatsiko, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yagaragaye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube mu kiganiro cyibanze ku kuvuga ko u Rwanda “runiga itangazamakuru n’ibitekerezo by’abaturage.”Mu bitekerezo bya Ruhumuza yagaragazaga ko itangazamakuru ry’u Rwanda rw’uyu munsi rikwiye kuba rimeze nk’iryakorwaga na Kangura ya Hassan Ngeze.

Ruhumuza mu ishusho y’agatsiko ka Jambo asbl bafatanya buri munsi bumva kuri bo itangazamakuru rikwiye kuba nk’iryo mu bihe bya Kangura ya Hassan Ngeze kuri ubu uri imbere y’ubutabera ku byaha bya Jenoside, kuko abavuzwe mu kiganiro bamwe bagiye bafungwa biyita abanyamakuru nka Nsengimana Theoneste, Niyonsenga Dieudone uzwi Hassan Cyuma n’abandi.

 Abo ngirwabanyamakuru bose bari gukanirwa urubakwiye kubwo guhakana Jenoside, kugumura abaturage no kubangisha ubuyobozi  ndetse no gukwirakwiza ibinyoma by’umwihariko kandi mu manza zabo hagenda hagaragara ibimenyetso by’uko baba bakira amafaranga y’abatera inkunga ngo bayashukishe abaturage ngo bavuge ibyo bashaka kumva. 

Ubusanzwe agatsiko ka Jambo asbl  kagizwe n’abana b’ababyeyi bateguye banakoze Jenoside yakorewe abatutsi, Intarahamwe n’abajenosideri bihishahisha mu migabane itandukanye y’isi  aho uba usanga birirwa ku mbuga nkoranyambaga batagatifuza ibyaha bya Jenoside, basebya u Rwanda, basakaza ingengabirekerezo ya Jenoside kuyihakana no kuyipfobya.

Ubwisanzure bw’itangazamakuru  raporo ya 2022 igaragazwa na Reporters sans frontières (RSF) kuri raporo y’umwaka ushize ku rutonde rw’ibihugu 180, u Rwanda ruri ku mwanya wa 156, hanyuma mu Ugushyingo  2021 leta y’u Rwanda yasohoye raporo yerekana ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 93%. Ibyo bipimo byose byerekana intambwe u Rwanda rwateye kandi ishimishije ariko igitangaje Jambo asbl ntiyavuga ayo makuru bitewe na poropaganda ihora isakazwa nabo.

Ibigarasha, abajenosideri n’ababa mu dutsiko dutandukanye nka Jambo asbl bakwiye kumenya ko u Rwanda rwavuye kure bitewe n’ubuyobozi bwiza by’umwihariko kandi abanyarwanda bazi aho itangazamakuru ryoreka imbaga ryangishije abanyarwanda ubwoko bw’abatutsi hakaza no kuba Jenoside kubera uburyo bubi ryakoreshejwemo.

Kuba bashaka ko itangazamakuru ry’ubu riba nk’irya Kangura ni ugushinyagurira abarokotse Jenoside muri 1994.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d