Inshishi zikomeje kugwa mu isosi y’abajenosideri bihishe mu Bufaransa!

Abajenosideri bamaze igihe bihishe mu Bufaransa ntibagisinzira ngo babone agatotsi nyuma y’uko Perezida Macron yiyemeje kubahashya nka bumwe mu buryo bwo guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’urugero, Laurent Bucyibaruta, umujenosideri kabombo wahoze ari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ategerejwe imbere y’ubutabera bw’Ubufaransa mu cyumweru gitaha tariki ya 9 Gicurasi 2022.
By’umwihariko uyu Bucyibaruta azwiho kuba yarenyegeje umugambi wa Jenoside muri Gikongoro aho yahamagariraga interahamwe kurimbura Abatutsi we yitaga “inyenzi”; ibintu abarokotse Jenoside muri Gikongoro badashobora kumwibagirwaho aho bifuza ko akanirwa urumukwiye.
Iburanishwa rya Bucyibaruta ni ikimenyetso ko n’abandi bajenosideri bamaze igihe bihishahisha mu Bufaransa akabo kashobotse cyane ko ubwo Perezida Macron yasuruga u Rwanda umwaka ushize yiyemeje guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kwemera uruhare rw’Ubufaransa muri iyi Jenoside.
Ubufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi gicumbikiye abajenosideri benshi barangajwe imbere na:
1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa Habyarimana “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakore Abatutsi
2. Padiri Wenceslas Munyeshyaka
3. Callixte Mbarushimana
4. Col Laurent Serubuga
5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva
6. Dr Sosthene Munyemana
7. Ignace Bagilishema
8. Innocent Musabyimana
9. Innocent Bagabo
10. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo
11. Dr Charles Twagira
12. Venutse Nyombayire
13. Manasse Bigwenzare
14. Pierre Tegera n’abandi.
Gusa aba bajenosideri bose bakwiye kwicara bazi neza ko uko byagenda kose bagomba kuryozwa uruhare rwabo muri Jenoside cyane ko na Perezida Macron yiyemeje kubahagurukira hatavuyemo n’umwe.
Umulisa Carol