29-11-2023

 “Gafirifiri” Rugema n’abandi bambari ba RNC babuze ayo bacira n’ayo bamira!

0

Kayumba Rugema uzwi nka Gafirifiri n’abandi bambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bakomeje gutamazwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubwoba bafite.

Abo muri iyi minsi biharaje gukora icyo bita “kuburira impunzi”, akaba ari nyuma y’uko nyuma yo kubona ko umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahuka mu gihe bari basanzwe batunzwe no kuba ibi bihugu byombi byarebanaga ay’ingwe.

Nk’urugero, uyu Rugema wihishe mu Noruvege akomeje kwigaragaza mu butumwa yandika mu ndimi zidafututse ku rukuta rwe rwa Facebook aho aba aburira bagenzi be bihishe muri Uganda kuhava; ibintu bigaragarira buri wese ko abikorana igihunga gikomeye bitewe n’amakosa agaragara mu byo yandika byose.

Ubutumwa bwuzuyemo ubwoba bwa Rugema n’abandi  burerakana uburyo abambari ba RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa batizeye gukomeza ibikorwa byabo muri Uganda cyane ko bazi ko akabo kashobotse.

Ni mu gihe n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Gen. Muhoozi aherutse kubaha gasopo ko batazigera bemererwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse ku butaka bwa Uganda.

Aho yihishe muri Noruvege, Rugema ntatinya gusabiriza umuhisi n’umugenzi ngo akunde abone amaramuko cyane ko abayeho mu buzima bugoye cyane aho abara ubukeye. Ibyo ubwabyo bikaba bishimangira impamvu ahora ku mbuga nkoranyambaga kuko ariyo nzira aboneramo icyo ashyira ku munwa.

Rugema kandi wirirwa mu makimbirane ya hato na hato, azwiho kuba ari umugabo gito akaba yarataye umugore we Nasasira Peace Kamanzi n’abana muri Uganda.

Nyumayo guta umuryango, uyu Gafirifiri yandikiwe ibaruwa na Sebukwe witwa Kamanzi  amusaba gutaha akakirwa na yombi mu muryango we, anamugaya ko yahindutse kuko akurikirana ibyo yirirwamo.

Gusa igitangaje ni uko Gafirifiri yimye amatwi sebukwe n’amarira y’abana yibyariye agakomeza imigambi ye mibisha k’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo; ibintu afatanya n’akazi kagayitse cyane akora muri kiriya gihugu ko koza koza abasheshe akanguhe.

Rugema n’abandi bakigaragura mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, nta minsi basigaje kuko akabo kashobotse bitewe n’umuvuduko uri mu gushakira umuti ikibazo cyabo cyo kuba bijandika mu bikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Agapfa kaburiwe ni impongo!

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: