23-09-2023

Ak’abambari ba RNC na ARC-Urunana muri Uganda kashobotse, ntawe ukiryama ngo agoheke!

0

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje gutanga impuruza ku bambari bawo bari hirya no hino muri Uganda nyuma y’uko umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu zirwanira ku butaka, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba ahaye gasopo ikihebe Kayumba Nyamwasa n’abandi bumva ko bazahungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse muri Uganda

Ni impuruza ziri gutangwa binyuze ku muzindaro rutwitsi wa RNC uzwi nka ‘Radio Itahuka’ aho uyu mutwe w’iterabwoba uhamagarira abambari bawo kuva muri Uganda, ndetse hari amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru ahamya ko benshi mu bambari ba RNC ubu bari guhungira muri Zambiya na Afurika y’epfo.

Abari guhunga ni abagambanyi bari basanzwe bahimbira ibyaha inzirakarengane z’abanyarwanda maze bagafungwa n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda ruzwi nka CMI, nk’uko amakuru dukesha RwandaTribune abihamya.

Ku rundi ruhande, ishyamba si ryeru muri ARC-Urunana, undi mutwe w’iterabwoba wiyomoye kuri RNC, kuko Jean Paul Turayishimye wawushinze nawe aherutse kumvikana ku muzindaro wa ‘Radio Iteme’ ahamagarira abambari be kuva bwangu muri Kampala.

Turayishimye yirinze kugaragaza ko atewe ubwoba n’ibyo Gen Muhoozi aherutse gutangaza maze ayobya uburari ko ngo abambari be bagomba kuva muri Uganda kubera ko ngo ubu imipaka y’u Rwanda n’icyo gihugu ifunguye bityo ko bizazanira “ibibazo bikomeye” abayoboke be.

Abasesenguzi mu bya politiki basanga Uganda yarahisemo gushishuriza imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda yari imaze igihe ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo gushyira ku munzani igasanga gukorana na Guverinoma y’u Rwanda ari byo biyifitiye akamaro.

Félix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: