23-09-2023

Ntaganda Bernard akwiye kureka politiki agashaka ikindi kimuvura inzara afite mu bwonko!

0

Umuhezanguni Ntaganda Bernard wiyita umunyapolitiki akomeje guta ibaba  aho abasesenguzi benshi bemeza ko politi avuga ko arimo irenze kure ubwenge bwe bityo ko ahubwo akwiye gushaka ibindi akora.

Uyu Ntaganda afite icyitwa PS-Imberakuri kibarizwa mu ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba izwi nka “P5” iherutse kugaragazwa n’akanama k’impugke za UN nk’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Ntaganda abeshejweno no kwandika amatangazo atagira umutwe n’ikibuno anenga Leta y’u Rwanda abigenza nka kwa kundi iyo umuntu abuze icyo anenga ku ka yibasira icebe ryayo; nk’urugero, uyu mugabo ni we munyarwanda rukumbi wababajwe no kuba u Rwanda ruherutse gufungura imipaka iruhuza na Uganda nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye.

Muri iryo tangazo umuhezanguni Ntaganda arihandagaza akavuga ko u Rwanda rwafunguye iriya mipaka “kubera inzara”; ibintu ahubwo bishimangira ko “Ntaganda ari kuyogozwa n’inzara kugeza ubwo ikintu cyose akibonamo iyo nzara”, nk’uko umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yabigarutseho.

Ni mu gihe bizwi neza ko impamvu ebyiri ari zo zatumye u Rwanda rufungura umupaka uruhuza na Uganda; muri izo mpamvu harimo kuba Uganda yarateye  intambwe ikiyemeza ko igiye gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwayisabye birimo kureka uhohotera abanyarwanda baba cyangwa bajya muri icyo gihugu ndetse no kureka gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda.

Indi mpamvu yatumye uriya mupaka ufungurwa  ni igabanuka rigaragarira buri wese ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 nk’uko byasobanuwe inshuro nyinshi n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Muri iryo tangazo kandi Ntaganda avuga ko Leta y’u Rwanda “iri kwicisha abaturage inzara”; ibintu ahuza n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Iyi ngingo yatumye abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bamuha urwamenyo ndetse abenshi bemeza ko nta kabuza afite ikibazo cyo mu mutwe.

Umusesenguzi w’ibibera mu Rwanda waganiriye na MY250TV yagize ati: “Buriya Ntaganda niba ari muzima mu mutwe ndetse n’ubwonko bwe bukaba bukora neza nigute ashobora kwirengagiza uburyo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi muri rusange, kuki yakumva ko icyo ari ikibazo cy’u Rwanda gusa?”

Yunzemo ati: “Ntaganda wiyita umunyapolitiki nigute adashobora kubona ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ifite ingaruka k’ubukungu bw’Isi n’u Rwanda muri rusange? Biteye isoni ku myaka ye kuba adashobora kubona ko iri zamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’iriya ntambara cyane ko u Rwanda rutumiza byinshi mu byo abaturage bakenera hanze.”

Ikindi cyatangaje abantu ni aho mu itangazo rya Ntaganda yavuze ko Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda “ananiwe” ngo ndetse ko “anakwiye gufata akaruhuko”.

Ibyo byatumye abenshi banzura ko uyu muhezanguni ari we unaniwe bityo akaba ari kuyobya uburari  cyane ko amaze igihe yifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko bikaba byaramunaniye burundu.

Ntaganda kandi yatunguye benshi avuga ko Leta y’u Rwanda “yangiza amafaranga iyashora mu bijyanye n’umutekano”, aha abantu bibajije niba uyu mugabo hari ikindi gihugu azi kidashyira ingengo  y’imali mu kubungabunga ubusugire n’umutekano byacyo.

Uyu mugabo wirirwa mu byo yita amatangazo yuzuyemo ikinyabupfura gike dore ko ashaje ameze nk’utararezwe akwiye kumenya ko ibitekerezo bye ntamunyarwanda ubitaho umwanya, kuko ibyo agamije birazwi ni ugukwiza urwango n’amacakubiri mu banyarwanda.

Felix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: