Freeman Bikorwa yadukiriye bene Habyarimana “Kinani”, nyuma ya Idamange!

Freeman Bikorwa Singirankabo, umuhezanguni usanzwe uzwiho gushakishiriza amaramuko ku bantu, yongeye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga aha icyuho abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byari mu kiganiro aherutse gukorera ku muzindaro we wa YouTube witwa ‘Umutware’. Ni ikiganiro yari yatumiyemo abo yise ko bagize “imiryango y’abapfushije ababo mu ndege yarashwe itwaye Perezida Habyarimana mu 1994.”
Muri abo bantu hagaragayemo abana ba Habyarima barimo uwitwa Marie Rose Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, Bernard Habyarimana na Leon Habyarimana; aba bakaba barumvikanye batagatifuza se ku ruhare rwe mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside nk’uko basanzwe babikora no kuri nyina Agatha Kanziga Habyarimana.
Icyo kiganiro cya Bikorwa cyabereye bene Habyarimana umuyoboro wo kwamamaza ishyirahamwe bashinze ryitwa “Foundation Juvenal Habyarimana” rigamije gusibanganya ibimenyetso bigaragaza uruhare ruziguye n’urutaziguye umuryango wabo wagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ibintu ariko batazashobora.
Aba bana ba Habyarimana ntibahishe kugaragaza akababaro batewe n’umwanzuro wa Leta y’Ubufaransa ufunga burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya se.
Ni umwanzuro ku rundi ruhande ukomeje gushegesha interahamwe, abajenosideri n’abandi bose bari batunzwe n’ikinyoma ku waba yarahanuye iriya ndege aho babyegeka kuri RPF/A nk’ipfunwe ryo kuba yarahagaritse Jenoside ikanabohora igihugu bafataga nk’akarima kabo.
Muri kiriya kiganiro bigaragara ko umuhezanguni yashakaga ko abatumirwa be bamuvugira ibyo ashaka nk’umurongo yihaye wo gucamo abanyarwanda ibice no kurema za byacitse zidafite icyo zishingiyeho.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangajwe no kubona uyu Bikorwa nyuma yo koshya Idamange Iryamugwiza Yvonne gukora ibyaha byatumye afungwa imyaka 15, ari gusabiriza amafaranga nyuma akaza kuyirira nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu zabanje.
Mwene ubwo buryo nibwo ashaka gukoresha kuri bano bitwa ko bava mu miryango y’abapfushije ababo mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, akabukoresha abasabira amafaranga mu banyamahanga bashyigikiye ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri maze nayo akayakubita ku mufuka.
Bikorwa n’utundi dutsiko duhora ku mbuga nkoranyambaga turangajwe imbere na Jambo ASBL ihora ihakana inapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bazahora batsindwa n’ukuri kunyomoza ibyo bavuga, bakwiye kandi kumenya ko induru bavugiriza kuri murandasi nta kintu na kimwe izigera ibagezaho.
Ellen Kampire