29-11-2023

Umuhezanguni Freeman Bikorwa akomeje gushakira amaramuko kuri Idamange

0

Umuhezanguni akaba n’umushukanyi witwa Singirankabo Freeman Bikorwa wigaramiye  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ikinyoma ko ubuyobozi bw’u Rwanda buri gushyira agahato kuri Idamange ngo ajurire igifungo cy’imyaka 15 aherutse guhabwa.

Iki kinyoma cyatangiye guhwihwiswa guhera tariki ya 11 Ukwakira ku mbuga nkoranyambaga, gitangijwe na nyirabayazana Freeman Bikorwa dore ko yari yaragize Idamange igikoresho mu bikorwa byose bibi yakoraga.

Kwishyira imbere kwa Bikorwa mu kwerekana ko ahirimbanira uburenganzira bwa muntu ni akazi yihaye ariko by’umwihariko Idamange niwe ari kuboneraho amaramuko kuva yashyikirizwa ubutabera kuri 15 Gashyantare 2021.

Mu gihe Freeman Bikorwa na bagenzi be barimo gukwiza ibinyoma abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bababajwe n’imyaka 15 y’igifungo yakatiwe Idamange bo bavugaga ko ari mike ku muntu nk’uriya wari umaze gukwirakwiza amagambo yuzuye uburozi no gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu byo Bikorwa yakoze agasekwa n’abantu benshi ni uburyo Idamange agifungwa Bikorwa yahise atangira kumushakira abamwohereza amafaranga, yitwa yo kumufunguza akoresheje urubuga rwa GofundMe, maze akayakubita mu mufuka we kubera ubusambo n’ubutekamutwe bwamwokamye; Idamange aba abaye iturufu yo kurisha ngo abone amaramuko kuko yari azi neza ko ibyo akora bitashoboka.

Freeman Bikorwa gukora ibi nta kindi kibimutera kuko ntahantu yamenera ngo abone amafaranga bitewe n’akazi k’intica ntikize akora ko guhoma amapine y’imodoka, bityo rero iyo ikaba impamvu Bikorwa yahoraga acuruza Idamange ngo arebe ko yaramuka, nyamara yirengagije ko ari umubyeyi ufite abana bakiri bato ari guhemukira no kubavutsa uburenganzira bwabo.

Freeman Bikorwa kuba ari kwitwaza Idamange mu migambi mibi yirirwamo dore ko yiyita umwami w’imbuga nkoranyambaga, ni iturufu akoresha asebya u Rwanda, asakaza ibinyoma no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo kandi ni ibyo interahamwe, ibigarasha n’abandi babafasha birirwamo, bakora iyo bwabaga ngo bashake abantu bagira ibikoresho, babavugishe ibyo bashaka maze babishyure.

Ibyo Bikorwa akora ntabikora kuri Idamange gusa, Aimable Karasira uri imbere y’ubutabera n’abandi bakoresha imbuga za Youtube nka Cyuma Hassan, Uwimana Agnes na Nsengimana Theoneste , Umugore wa Shyaka witwa Antoinette Dushimirimana bahora bagaruka mu bari gukoreshwa.

Ibi bikaba bikwiye kubera isomo abanyarwanda bagwa mu mitego y’abatifuriza amahoro n’ibyiza u Rwanda, kuko ababibashoramo babavamo inyungu bigaramiye, nyamara abemeye gushukwa bahanirwa ibyaha bakora.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: