Freeman Bikorwa ari gushakira amaramuko kuri Idamange nyuma yo kumushora mu byaha

Singirankabo Freeman Bikorwa, umunyabyaha umaze igihe yihishe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwigaragura muri dosiye ya Idamange Yvonne Iryamugwiza ubu ufungiwe muri gereza ya Mageragere ku mpurirane z’ibyaha yakoze birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imidugararo muri rubanda n’ibindi.
Nyuma y’uko mu nkuru yabanje tubagejejeho uburyo uyu Singirankabo ari we washoye Madamu Idamange muri biriya byaha aho uyu mubyeyi n’urubyaro rwe ubu bari mu bibazo uruhuri mu gihe undi yigaramiye, ubu amakuru yizewe agera kuri MY250TV ni uko uyu Singirankabo noneho ari mu bikorwa by’ubutekamutwe ngo bigamije “gufunguza Idamange!”
Uyu mugabo ubusanzwe wigize umwami w’imbuga nkoranyambaga mu gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iyi minsi ari gukubita ibipfukamirizo hasi ubudatuza imbere y’abazungu, interahamwe, ibigarasha n’abajenosideri aho ari kubatakambira abasaba amafaranga yita ngo ko agamije gufasha mu kwishyura abunganizi mu by’amategeko ba Idamange Yvonne.
Andi makuru aremeza ko Singirankabo ari kugenda yigamba ko amafaranga ari gusaba ngo azifashishwa mu guha bitugukwaha bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda bityo ngo bakore iyo bwabaga maze Idamange afungurwe ni mugihe nyamara ubutabera bw’u Rwanda bwigenga ndetse butihanganira ruswa n’ibifitanye isano na yo byose.
Ku rundi ruhande, Singirankabo ibyo arimo azi neza ko bitashoboka, akaba ari ahubwo agira ngo yibonere icyo ashyira mu nda dore ko guteka imitwe ari byo bimutunze; ibintu akomora kuri Nyina Baziruwiha uzwiho kuba mu 1996 yarirukanwe mu kazi keza yari afite muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika azira kunyereza umutungo wa Leta, bikaba byaramenyekanye ko amamiliyoni yibye yayaguzemo inzu.
Umutekamutwe Singirankabo nyuma yo gushyira mu kaga Idamange n’urubyaro rwe, ubu noneho yagize uyu mubyeyi igicuruzwa ateganya kubonamo agatubutse mu gihe abamukurikira bibwira ko ari impuhwe ari kumugirira.
Uyu mutekamutwe ibyo arimo ntibizigera bimuhira ahubwo abari kumuha ayo mafaranga n’abari bafite gahunda yo kuyamuha bamenye neza ko ari we barimo gufasha atari Idamange n’urubyaro rwe.
Felix Mugenzi