23-09-2023

Mwene Samusure avukana isunzu! Burya Freeman Bikorwa akomora ubuhezanguni kuri nyina umubyara

0

Uwitwa Freeman Bikorwa akomeje gukora ibishoboka byose ngo abe “umwami” w’imbuga nkoranyambaga aho ashyize imbere iturufu yo guharabika Leta y’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 – ku bw’iyo mpavu, abenshi bibaza uwo uyu Freeman Bikorwa ariwe n’icyo agamije, akaba ari iyo mpamvu tugiye kubamara amatsiko muri iyi nkuru.

Ubusanzwe yitwa Singirankabo Bikorwa Freeman, yavutse tariki ya 27 mata 1981, abyarwa na Tangishaka David na Baziruwiha Mariane. Freeman Bikorwa yavutse igihe nyina yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Ruhande.

Hagataho nyina wa Freeman Bikorwa we yavutse mu 1957 mu cyahoze ari Peregitura ya Cyangugu, abyarwa n’ababyeyi b’abahutu, hagati y’umwaka wa 1990 na 1992 Bazuruwiha yari umuyobozi w’umushinga w’ubuhunzi witwaga EPA, wari ufite ikicaro gikuru muri mu Ruhengeri ariko we agakorera i Cyangugu, gusa nyuma yaje kwirukanwa azira kunyereza umutungo ndetse n’itonesha dore ko abo yahaga akazi babaga ari bene wabo gusa; mu bo yakoreshaga nta mututsi wabagamo kuko yari yararahiye ko atazigera akoresha Abatutsi, ndetse ko “nta n’umututsi uzigera akandagiza ikirenge muri iki kigo”, nk’ubo bivugwa n’abo yakoreshaga!

Mu gihe Baziruwiha yakoreraga i Cyangugu uyu Freeman Bikorwa yigaga mu mashuri abanza aho i Cyangugu ku ishuri ryegeranye neza n’aho nyina yakoreraga, mu kwezi kw’Ukuboza mu mwa wa 1995, Freeman Bikorwa yaje kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yajyanye na nyina Baziruwiha wari umaze kugirwirwa icyizere na Leta y’u Rwanda cyo kuba umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, ni ukuvuga mu 1996, Baziruwiha yaje kwirukanwa muri amasade y’u Rwanda azira nanone kunyereza umutungo wa Ambasade ndetse aha yaje no gusangwa yaraguze inzu mu mamiliyoni menshi yari yaranyereje hiyongereyeho kandi ko yagaragaweho gukorana n’interahamwe zari zarahunze u Rwanda nyuma yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, byanagaragaye kandi ko uyu mugore yafashije zimwe mu nterahamwe kubona ubuhungiro muri Amerika.

Nyuma yo kwirukwanwa Baziruwiha ibye ntibyarangiriye aho kuko yaje kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yabikomereje muri uyu mutwe, hari n’abdi makuru kandi ko uyu mugore yakoranaga n’ikihebe Paul Rusesabagina ndetse n’andi matsinda yiganjemo interahamwe zigifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Inyana ni iya mweru!

Mu gihe Baziruwiha yakomeje gukorana n’interahamwe ndetse n’umutwe w’iterbwoba wa RNC, umuhungu we Freeman Bikorwa nawe ntiyatanzwe kuko kuri ubu ni umuyoboke w’ingirwamupadiri yataye umutwe yitwa Nahimana Thomas aho bakomeje gukorana mu gukwirakwiza ibihuha ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda ndetse no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Si ibyo gusa kandi kuko uyu Freeman Bikorwa akorana n’itsinda ry’abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside yakorewe abatusti rizwi nka “Jambo ASBL”, aho birwa mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, imyigaragambyo ya hato na hato ndetse no gusebya Leya y’u Rwanda binyuze mu guhimba ibinyoma bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo.

Singirankabo Freeman Bikorwa afite umuzindaro yise “Umutware” yirirwa aseberezaho Leta y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, aho ahora atumira interahamwe n’ibigarasha mu biganiro bigamije kwitagatifuza no guharabika Leta y’u Rwanda, gusa bitinde bitebuke uyu Freeman Bikorwa, nyina umubyara ndetse n’abandi bose bagomeye u Rwanda bazagezwa imbere y’ubutabera kuko ntawagiriye nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro!.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: