25-04-2024

FDLR Mu marembera: Lt.Ndayizeye Yvon wari ukuriye ubutasi muri FDLR/CRAP yafashwe mpiri n’ingabo za FARDC

Lt.Ndayizeye Yvon wari ukuriye itsinda ry’ubutasi muri FDLR/CRAP ejo ku cyumweru n’ingabo za FARDC,biravugwa ko ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’uwari Komanda we Col.Ruhinda ku bw’amakimbirane bari bafitanye

Ku cyumweru tariki ya 9 gicurasi nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zo mu mujyi wa Goma,aho yavugaga ko umwicanyi karundura Liyetena Nikuze Jean Baptiste Yvon,yatawe miuri yombi ahagana mu masaha ya saa munani ahitwa I Ndosho mu mujyi wa Goma.

uyu mwicanyi akaba yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi bwa Repubulika ya Congo,aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC,akicamo 5 mu mwaka usize,ndetse n’ibindi bitero byagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.
Amakuru 250TV ifitiye gihamya ava muri Gurupoma ya Rugali,muri Rutshcuru yabwiye umunyamakuru wacu ko nubwo uyu mwicanyi yafashwe,yari amaze iminsi yarabereye Komanda mukuru we Col.Ruhinda umuzigo aho yamushinjaga kumutangira amakuru kwa Gen.Ntawunguka Omega
Col.Ruhinda arashinjwa kugambanira Lt..Ndayizeye Yvon

mu byo Col.Ruhinda yashinje Lt.Yvon,n’uburyo uyu musilikare yajyaniye Gen.Omega amakuru avuga ko Col.Ruhinda ari mu biganiro na RNC,kugirango agumure abasilikare abajyane muri RNC,bityo uwo mugambi ukaba waraje gupfuba kubera ko byari bimaze kumenyekana.

Ikindi Col.Ruhinda atunvikanyeho na Lt.Yvon n’ibitero bibiri byagabwe ku modoka y’abarinzi ba pariki ya Virunga incuro ebyiri bikica abagera kuri 26,bikaba barishwemo n’umukobwa wagombaga gushingirwa ari mu gitondo,iminyago yatswe abo barinzi ba Pariki Col.Ruhinda yayiriye wenyine.

Ibyo bituma uyu Lt.Yvon amutangira amakuru kwa sebuja,hakiyongeraho n’imisoro iva mu borozi b’inka zahitwa mu Bwiza,amafaranga avamwo akaba akoreshwa na Col Ruhinda ubwe,ibyo byose bikaba byarasize urwikekwe hagati yabo.

Uwo mwuka mubi rero watumye Col.Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Major Bizabishaka bafashe icyemezo cyo gutuma uyu Lt.Ndayizeye Yvon iGoma,ubutumwa bwa nyirarureshwa bamugwisha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

Usibye Lt.Yvon biravugwa ko kandi Col.Ruhinda ari mu mugambi wo kwikiza umwungiriza we witwa Lt.Col Giyome umaze iminsi arwaye amarozi,bikekwako yahawe na Maj.Bizabishaka kugirango apfe,bibafshe gufunga inzira zose zishyira Gen.Omega amakuru..
Lt.Col Manudi Asifiwe wari Umuyobozi wa FDLR/CRAP nawe yarafashwe azanwa mu Rwanda

𝐈𝐟𝐚𝐭𝐰𝐚 𝐫𝐲𝐚 𝐋𝐭.𝐘𝐯𝐨𝐧 𝐫𝐢𝐯𝐮𝐳𝐞 𝐤𝐮𝐫𝐢 𝐅𝐃𝐋𝐑?

Lt.Ndayizeye Yvon niwe wari uyoboye ishami ry’ubutasi muri CRAP(ishami rishinzwe operasiyo)niwe wagiye ayobora ibitero byishe abasivili ndetse n’amazu aratwikwa kuwa 28 Mata 2016,yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt.Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuri ibyo byaha,bityo bikazatuma abahohotewe babona ubutabera bwuzuye mu gihe yazanwa mu Rwanda.

kuwa kuwa 10 Mutarama 2021,Lt.Yvon yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga ,naho kuwa 07 Werurwe 2021 yayoboye ikindi gitero cyishe abarinzi 6,ibi bitero byose byasizwe kuri FDLR,abaturage batuye Lumangabo bashyira mu matwi Lt.Yvon.

abanyamategeko basanga uyu mugabo azaburanishwa uruhurirane rw’ibyaha byinshi,naho kuri FDLR n’igihombo gikomeye ihuye nacyo kuko Lt.Yvon ariwe wayoboraga ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’abanyekongo bityo FDLR ihombye amaboko yayibiraga,uyu Lt.Yvon akaba yarigeze kuzanywa mu Rwanda mu kigo cy’ingando cya Mutobo ahamara ibyumweru 2 aratoroka asubira muri FDLR.
Umuvugizi wa sosiyete sivile ,muri Zone ya Rutschuro Bwana Mbusa Mukamba akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu,yemeje ko nawe yakiranye umutima mwiza itabwa muri yombi rya Lt.Yvon.
Lt.Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

Yagize ati: ndasaba Leta ya Congo gutanga ubutabera, Lt.Yvon akazaryozwa amaraso yamennye y’abasivili b’inzirakarengane,twashatse kumenya icyo igisilikare cya FARDC kibivugaho kuri telephone Maj.Ndjike Kaiko atubwirako ari mu nama,kugeza ubwo twnadikaga iyi nkuru.

𝐌𝐔𝐆𝐄𝐍𝐙𝐈 𝐅𝐄𝐋𝐈𝐗

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading