23-09-2023

Ingirwashyaka Amahoro people’s Congress ryikuye mu kiswe RBB cyashinzwe na Kayumba Nyamwasa

0

Ingirwashyaka Amahoro PC ryiyita ko rirwanya Leta y’uRwanda ryikuye mu ngirwampuzamashyaka Rwanda Bridge builders (RBB) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa

Amakuru yiriwe acicikana mu mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’uRwanda,aravuga ko Ishyaka Amahoro People Congress ryasezeye mu mpuzamashyaka RBB(Rwanda building Builders).

Umwe mu bagize Ishyaka Amahoro People Congress, utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye itangazamakuru ko basanze iri Huriro ari igikoresho cyashizweho na Kayumba Nyamwasa kugira ngo agire akaboko mu kugenzura amashyaka yose ari mu cyitwa opozisiyo no kuyarya utwabo.

Ishyaka Amahoro People congress kandi risanga ikiswe impuzamashyaka RBB,ari ikiraro cyubakiye k’umusenyi cyane ko abayigize abadahuje ibitekerezo,aho bamwe bari mu rugamba,rwo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi,cyane abarimo Chantal Mutega,Mukiza Mashira Heslon n’abandi mu gihe uruhande rwa Charlotte Mukankusi n’abo muri RNC bakomeje guhakana ko nta Jenoside ebyiri zabaye,usibye iyakorewe abatutsi yemejwe na ONU.

Muri iyi iminsi abantu bakomeje kwibaza iherezo ry’amahuriro mpuzamashyaka arwanya Leta y’uRwanda, asenyuka buri munsi,abasesenguzi bakaba basanga bene ayo mashyaka nta n’abarwanashyaka aba afite kuko kenshi usanga icyiswe ishyaka kitarengeje abantu babiri,ubu icyigezweho n’impaka z’urudaca rw’Umuhezanguni Chantal Mutega usanzwe na Mashira Heslon bavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe abahutu,na Chalrotte Mukankusi uvuga ko nta Jenoside yakorewe abahutu.

Si ishyaka Amahoro risezeye muri RBB hari hashyize iminsi n’ishyaka Ishema Party ry’ingirwa Padiri Nahimana naryo risezeye muri iyo mpuzamashyaka

Tubibutse ko iyi ngirwashyaka Amahoro PC risanzwe riri mu ngirwampuzamashyaka ya P5,iyi nayo yamaze gusenyuka nyuma y’uko ingabo za Kayumba nyamwasa zifatiwe izindi zikicirwa mu mashyamba ya Congo.

Ikihebe kayumba nyamwasa cyari cyarashinze ikiswe RBB nyuma y’uko RNC yari yarabuze abayoboke bityo atangira kugenda yihuza n’izindi ngirwampuzamashyaka n’imiryango myinshi yiyita ko irwanya leta y’u Rwanda yiganjemo interahamwe n’abazikomokaho,
Kayumba Nyamwasa izi nterahamwe zizamugwa amahoro dore ko yagirango aziyegereze maze azivanemo udufaranga nkuko yabigenze muri P5, none nabo bamutahuye.

𝐌𝐔𝐆𝐄𝐍𝐙𝐈 𝐅𝐄𝐋𝐈𝐗

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: