Iby’ishyirahamwe “Igicumbi” ryuzuyemo indashima n’interahamwe byamenyekanye byose

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo humvikanye ishingwa ry’ikiswe “Igicumbi” ngo cyaje gifite gahunda yo kuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo kintu cyamaganwe cyane n’umuryango Ibuka ndetse n’indi iyishamikiyeho dore ko abenshi bashinze icyo kintu ari agatsiko k’ibisambo, ibigarasha n’abakoze Jenoside bashakishwa n’ubutabera.
Mu rwego rwo kuyobya uburari, abagize aka kagatsiko kiswe gutyo bakwirakwiza imvugo zishyigikira abacitse ku icumu nyamara bakoze ibyaha cyangwa bakurikiranywe n’ubutabera kugira ngo bumvikanishe ko abagakwiriye kubarengera ntacyo bakora.
Ku rundi ruhande, iki kiryabarezi kikimara gushingwa ababyishimiye harimo abajenosideri, abana babo n’abandi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo bene Mbonyumutwa, Jambo ASBL n’abandi; bikerekana icyigamijwe ahubwo ko ari ugukina ku mubyimba abarokotse Jenoside kuko nta hantu na hamwe ishyirahamwe rivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ryishimirwa n’abo bantu.
Ukuri ni uko benshi mu gatsiko k’abagize “Igicumbi” bitwaje iturufu yo kubeshya ngo bavuganira abacitse ku icumu nyamara bashaka kwikorera politike; urebye urutonde rw’abari muri iki kiryabarezi ntaho bigeze banagaragara mu bikorwa bitandukanye byari bigamije gufasha abacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi.
Urugero ni nk’uwitwa Niyibizi Hosea wigeze kugirirwa icyizere n’igihugu ahabwa inshingano zo kuyobora ikigega cyagenewe gufasha bacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), icyo yakoze nuko yigereye mu isanduku nuko akuramo amafaranga menshi yagombaga kugoboka abagenerwabikorwa b’icyo kigega nuko ahita afata umuryango we aburiza indege bajya kuyabyinira muri Canada! ubu se uyu munsi niwe urimo kuvugira abacitse ku icumu?
Aha umuntu yakongeraho n’abandi barimo Thabitha Gwiza, umugore uzwiho kuba yarazengurutse mu mitwe y’iterabwoba nka RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa nyuma ayivamo mu wundi mutwe wiswe ARC Urunana ugizwe n’abigumoye kuri Kayumba Nyamwasa; ubu magingo aya n’uburyo yifurije u Rwanda ibibi niwe ugiye kuvugira abacitse ku icumu?
Umuntu ntiyabura kwibaza ku witwa Jean Paul Ntagara, ingirwa “minisitiri w’intebe” muri “guverinoma” ya Nahimana Thomas ikorera mu cyuka. Uyu mugabo akaba by’umwihariko azwiho kwirirwa yandagaza ubuyobozi bw’u Rwanda kuri murandasi ku buryo kujijisha rubanda yigira ijwi ry’abarokotse bidakwiye kugira uwo birangaza.
Ibyakozwe mu myaka 27 ishize mu rwego rwo kubaka igihugu mu iterambere ridaheza bigaragarira buri wese kandi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku isonga ry’abishimira ibyo Leta yabagejejeho nyuma yo kubarokora, ikindi ni uko abacitse ku icumu bafite imiryango izwi ibavugira.
Ntabwo waba utaragize icyo umarira abarokotse cyangwa ngo ubane nabo nurangiza ngo ujye kubavugira mu gihe bageze ahatambika ubundi utangire gusebya, kurwanya n’uwabakuye mu bibazo!
Abashinze ikiryabarezi “Igicumbi” barishuka cyane ntawe bazatesha umwanya.
Mugenzi Felix.