23-09-2023

FLN ya Rusesabagina mu marembera, Twagiramungu “Rukokoma” mu bashyirwa mu majwi!

0

Aho bukera umutwe w’iterabwoba wa FLN washinzwe bigizwemo uruhare rukomeye na Paul Rusesabagina, urasigara ari umugani bitewe n’amakimbirane akomeje kuzonga ingirwashyaka CNRD Ubwiyunge ricunga FLN n’ibitero bya gisirikare bidasiba kugabwa kuri uyu mutwe.

Nk’uko bitangazwa na Rwanda Tribune, agasuzuguro n’amakimbirane ka “Gen.” Hakizimana Antoine alias Jeva uyobora FLN ni bimwe bishyize iherezo kuri uyu mutwe w’iterabwoba cyane ko ngo abamwungirije bose bakomeje kwinubira ko yiharira ibikorwa abandi bagakwiye kugiramo uruhare.

Ayo makimbirane ngo ari hagati ya Jeva, Col. Kanyoni ushinzwe iperereza muri uwo mutwe, Lt.Col Jigale wari ukuriye agace k’imirwano na Col. Guado ushinzwe ibikorwa bya Operasiyo.

Impamvu ngo Jeva ahitamo gukora ukwe ntagishe inama bagenzi be, nuko aba bamwungirije bakorana na Twagiramungu uzwi nka Rukokoma, uyu ngo akaba afite agatsiko kandi ari gushinga bucece kazaba kayobowe na bariya bari kuryana na “Gen” Jeva.

Aya makimbirane akomeje gufata indi ntera mu gihe FLN ikomeje kotswaho umuriro n’ingabo z’akarere aho abadapfuye bafatwa bakoherezwa kuburunashishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, muri abo hakaba harimo abagera muri 18 boherejwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Abari abavugizi ba FLN; Callixte Nsabimana, na Nsengimana Herman kimwe n’umuterankunga w’uyu mutwe Paul Rusesabagina ni bamwe mu bafashwe bakagezwa imbere y’ubutabera aho baherutse gusabirwa gufungwa gufungwa burundu n’ibindi bihano bitandukanye.

Iyi ngirwashyaka ya CRND Ubwiyunge n’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ntibiteze kuzagira ikintu nakimwe bageraho kuko imigambi mitindi yabo ihora ibapfubana.

Ellen Kampire

 

 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: