10-06-2023

Urukiko rwanzuye ko dosiye za Rusesabagina, Nsabimana Sankara n’abandi 18 zihuzwa

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwanzuye ko dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya, ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina n’abandi bantu 17, kuko rwasanze ibyaha baregwa birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu babihuriyeho.

Kuri uyu wa Kane nibwo urukiko rwatangaje umwanzuro rwafashe kuri dosiye ya Nsabimana Callixte, iya Rusesabagina Paul ndetse n’iz’abandi 17.

Urukiko rwavuze ko rwasuzumye icyifuzo cy’ubushinjacyaha buhuriyeho na bamwe mu baregwa barimo Nsabimana na Nsengimana rusanga gifite ishingiro.

Mu iburanisha riheruka ubushinjacyaha bwari bwasabye ko dosiye ya Nsabimana na Nsengimana ihuzwa n’iya Rusesabagina Paul na bagenzi be 17, kuko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru.

Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

Nsabimana Callixte nawe yavuze ko byaba byiza dosiye yabo ihujwe n’iya Rusesabagina Paul nk’uko yabyifuje mu maburanisha yabanje, ariko avuga ko afite ikibazo kuri abo barwanyi bandi kuko bose atabazi.

Yagize ati “Rusesabagina turi kumwe mu rukiko tukavuga uko ibintu byagenze byaba byiza kuko abantu bagiye bagira ngo ni njyewe muyobozi wa FLN kandi atari njye, guhuza dosiye rero ni byiza.”

Me Moïse Nkundabarashi wunganira Nsabimana nawe yavuze ko guhuza izo dosiye nta kibazo kirimo, kuko zijya gusa, asaba urukiko kubifataho umwanzuro.

Nsengimana Herman we yavuze ko afite impungenge ko dosiye ye n’iya Nsabimana Callixte ndetse n’iya Rusesabagina zishobora kuba zidahuye, kubera ko bo baregwa ibyaha byinshi.

Yavuze ko kuzihuza ntacyo bitwaye, ariko asaba urukiko kuzashishoza rukareba buri wese ibyo ashijwa, akiregura.

Abaregera indishyi muri uru rubanza nabo bavuze ko guhuza dosiye byaba ari inyungu kuri bo, kugira ngo bahabwe ubutabera icyarimwe kandi n’indishyi baregera zizabashe kubonekera hamwe.

Mu maburanisha yabanje, Nsabimana Callixte yaburanaga wenyine, ariko tariki ya 1 Ukwakira 2020 urukiko rwanzura ko dosiye ye ihuzwa n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye ku mwanya w’ubuvugizi bw’umutwe w’abarwanyi wa FLN, kuko rwasanze ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali muri Kanama 2020.

Nsengimana Herman we yafatiwe hamwe n’abandi barwanyi mu bitero Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bashyikirijwe u Rwanda mu Ukuboza 2019.

Ni mu gihe Nsabimana yafatiwe mu Birwa bya Comores muri Mata 2019.

Nsabimana Callixte | Paul Rusesabagina | Nsengimana Herman 

Urukiko rwategetse ko urubanza ruhurijwe hamwe ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 26 Mutarama 2021 kugira ngo abaregwa bose babanze bitegure neza.

Leave a Reply

%d bloggers like this: