Tabita Gwiza ageze muri Mozambique ashakisha abayobocye ba RAC-Urunana

250tv-rarc urunana
Tabita Gwiza ihabara rya Jean Paul Turayishimye, mu kiganiro yise igihe n’iki, yatanze taliki ya 14 ukwakira 2020, kuri radio Iteme y’agatsiko k’umutwe w’iterabwoba wa RAC-Urunana washinzwe n’uwahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimye wagize uruhare mu bikorwa byo gutera gerenade mu mugi wa Kigali hagati y’umwaka 2010-2014 zigahitana abagera muri 21, naho abasaga 400 bagakomereka, yumvikanye yigize umusamaritani atabariza urubyiruko rw’impunzi za Nakivale n’abandi biyita impunzi baba muri Mozambique.
Muri icyo kiganiro, ihabara rya Jean Paul Turayishimye ngo ni Tabita Gwiza ryibanze cyane ku mpunzi za Nakivale muri Uganda ndetse na Mozambique, aho yatabarizaga urubyiruko rwo muri izo mpunzi, avuga ko rwabuze uburyo rwiga kubera kubura ibikoresho by’ishuli ndetse yanumvikanye asaba abari mu nkambi kwishyira hamwe bagafasha urwo rubyiruko. Ibi ugasanga biri mu mugambi wo kwigarurira uru rubyiruko nabari muri izo nkambi bakinjizwa mu gatsiko ku mutwe w’iterabwoba wa RAC-Urunana. Nimba se babayeho nabi, batashye ko ntawababujije gutaha?
Tubibutse ko ihabara Tabita Gwiza na Jean Paul Turayishimye, bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko kubera ubwumvikane bucye hagati yabo n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, baje kwirukanwa muri RNC bapfuye amafaranga no kuba haraho bari bahuriye na Ben Rutabana. Ibi nibyo byatumye bashinga akandi gatsiko bise RAC-Urunana kagambiriye gukora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda. Kuri ubu aba bombi bari kugerageza gushakisha abanyamuryango mu biyita impunzu. Amakuru atugeraho aturuka muri Uganda mu nkambi y’impunzi za Nakivale avuga ko urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CMI rubogamiye ku Kihebe Kayumba Nyamwasa, rwabangamiye umugambi wa Tabita Gwiza na Turayishimye wo gushaka kwigarurira izi mpunzi dore ko RNC nayo ariho ijya gutecyera imitwe ishakamo abayobocye n’urubyiruko ijyana mu mashyamba ya Congo mu mugambi wo kuza guteza umutekano mucye mu Rwanda.
Nyuma yaho, umugambi wa Tabita na Turayishimye wo kwigarurira impunzi za Nakivale utangiye kubapfana, bahise bigira inama yo kujya gushakishiriza muri Mozambique ahari abiyita impunzi kandi bizwi neza ko abo ari abahoze mu ngabo za Ex-FAR, Interahamwe n’impuzamugambi banze gutaha mu Rwanda, kubera ko benshi muri abo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rubyiruko avuga, akaba ari abana bizo nterahamwe ndetse akaba ari nabo yatangiye gutecyeraho imitwe avuga ko azabafasha kubabonera ibikoresho by’ishuli, ariko abakurikiranira hafi bavuga ko ibi ari amaco yo gushaka kwigarurira uru rubyiruko ngo babone abo bazashyira mu mutwe witwara gisirikare wa RAC-Urunana ndetse nabo bazajya bakoresha muri gahunda yo kubashakira abayobocye. Tabita rero ushaka kwigira umusamaritani imigambi ye yaravumbuwe, ahubwo nacishe macye, naho ubundi ari kwiruka inyuma y’umuyaga.

Umwanditsi: David Nkurayija