05-10-2023

Ndagijimana JMV wibye leta y’u Rwanda 200,000$ ageze aharindimuka

0

Ndagijimana JMV, umugabo ufite imyaka 69 y’amavuko akomeje kugaragurika nyuma yo gushinga ingirwashyaka zitabarika zitwa ko zirwanya leta y’u Rwanda, gusa kugeza magingo aya nta narimwe zigeze zimuhira, dore ko benshi bamaze kumuvumbura ko icyo aba yishakira ari udufaranga tuvuye mu misanzu y’abayoboke nabo badashyitse.

Ndagijimana JMV yavuye mu Rwanda yibye amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri by’amadorali (200.000$), yari yahawe na leta y’u Rwanda ngo akoreshwe muri gahunda yo gufungura ibikorwa bya za ambasade mu bihugu by’iburayi nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga abifashijwemo na Twagiramungu Faustin alias Rukokoma yitwaje ko ari mwene wabo kandi bavuka mu gace kamwe mu cyahoze ari Cyangungu. Kuva icyo gihe, Ndagijimana yihuje na EX-FAR ndetse n’interahamwe zikihishahisha hirya no hino ku isi mu bikorwa byo kurwanya leta y’u Rwanda ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, aho avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Mu mwaka w’1999 Ndagijimana yashinze Ingirwashyaka AIIR ryakoreraga mu Bufaransa , aho ryakoranaga n’interahamwe zihishe muri icyo gihugu no mu bindi bihugu by’iburayi. Mu 2006 ishyaka rya Ndagijimana ryaje kwihuza n’andi mashyaka agera kuri 3 harimo, RDR ya Victoire Ingabire, DFR ya Ndahayo Eugene ndetse na RDA rya Jean Baptiste Mberabahizi bashinga ingirwampuzamashyaka bise FDU-Inkingi ndetse rihita riyoborwa na Ingabire Victoire Umuhoza, wanaje mu Rwanda mu 2010 mu mugambi wo kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihgu.

Si ibyo gusa, kuko igisambo Ndagijimana cyakomeje kwifatanya n’abandi barwanya u Rwanda baba mu zindi ngirwamashyaka no mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, MRCD-ubumwe n’izindi, mu mugambi wo kugumura abaturage no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ndagijimana kandi akunze kumvikana ku maradiyo akorera kuri murandasi harimo; Itahuka, ubumwe, Inkingi, ikondera libre nandi menshi, atanga ibiganiro bishingiye ku macakubiri no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Igisambo Ndagijimana kibayeho nabi cyane, cyabuze epfo na ruguru, aho kirirwa gishaka abandi bantu cyanyunyuza ngo kibone uko kibaho dore amafaranga cyanyereje cyayamariye mu bikorwa bigamije kurwanya leta y’u Rwanda nabyo bitagezweho.

Kuri ubu Ndagijimana yifatanije n’ikihebe Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gushaka kwigarurira izindi ngirwamashyaka zikorera hanze y’u Rwanda ndetse n’abiyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu bibumbiye mu ngirwamashyirahamwe, mu kiswe “Rwanda Bridge Builders” aho afatanyije n’inkotsa Charlotte Mukankusi yo muri RNC, Gilbert Mwenedata, ndetse na Nkundwa Esperance wo muri FDU-INkingi. Aba bose bari mu mugambi wo gushaka kwigarurira abiyita ko bari mu ngirwamashyaka zirenga 36 ziyitako zirwanya u Rwanda mu byo bise ngo ni ugushyirahamwe bubaka ikiraro kizabambutsa kibageza mu Rwanda, nyamara ababikufikiranira hafi batangarije my250tv ko uyu ari umugambi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa Cyatangije kugirango ajye abona aho yaka imisanzu izajya imufasha mu bikorwa bye by’ubucuruzi, uyu mugambi ukaba uzwi nabo yashyize muri Komite nabo basangiye iyo mico y’ubusambo n’ubutekamutwe. Ngayo nguko rero uko JMV Ndagijimana akomeje kugaragurika nyuma yo gusiga yibye leta y’u Rwanda

None se umuntu umaze kimwe cyakabiri cy’ubuzima bwe ari mu ngirwashyaka zitandukanye zigamije kurwanya leta y’u Rwanda, bikaba bigeze magingo aya nta nakimwe byari byamugezaho ubu ararwana n’iki? Ibinyoma yahimbye nta hantu nahamwe byamugeza, kuko ntawe uzagerageza gusenya ibyagezweho mu Rwanda ngo bimugwe amahoro, ibyo arimo rero bisa nka byabindi urubyiruko rwubu bita ngo “URIMO KWIKINA”.

Umwanditsi: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: