29-11-2023

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wongeye gutakaza abarwanyi

0

Imitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba Congo ikomeje gukubitwa inshuro. Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, ziherutse gusakirana n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, iyi mirwano yaguyemo abarwanyi bane b’uyu mutwe, naho umwe mubakuru bawo arafatwa.

Nk’uko ikinyamakuru Rwanda Tribune kibitangaza, ngo iyi mirwano yabaye ku wa gatanu taliki ya 9/10/2020 mu gace ka Bukombo mu Karere ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba barwanyi bane biciwe mu cyasobanuwe ko ari intambara ikaze hagati y’ingabo za FARDC, na FDLR umutwe w’iterabwoba warushyigikiwe n’undi mutwe witwaje intwaro uzwi nka Mai Mai CMC.

Amakuru avuga ko intego yo kwishyira hamwe kwiyi mitwe yombi FDLR na Mai Mai byari bigamije kwirukana ingabo za leta mu gace ka Bukombo.

Amakuru dukesha umwe mubatarashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko umutwe wa FDLR wihuje n’undi mutwe witandukanije n’inyeshyamba za Mai Mai CMC, uyobowe na generale Dominiko, mu mugambi wo kwigarurira uturere tugenzurwa na Mai Mai NDC Nduma wa Col. Guido Shimirayi wahoze mu ngabo zigihugu cya Congo. Uwadutangarije amakuru yagize ati:” “Imirwano yamaze amasaha make, ingabo zishe abarwanyi bane ba FDLR maze zifata umuyobozi wayo, iyi mitwe yarashe umugenda izi nyeshyamba zikwirwa imishwaro, aka gace kakomeje gucungirwa umutekano n’ingabo z’igihugu, DRC”.

Izi mpinduka zijenyuma yaho Perezida Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma aho yakoreye inama y’umutekano mu karere yahuje u Rwanda, Uganda, n’umukuru w’igihugu cya Angola. Perezida Tshisekedi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwimurira ibiro bye i Goma no gushinga ibirindiro bya gisirikare mu mujyi kugira ngo bikemure ibibazo by’umutekano muke byatewe na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya guverinoma y’u Rwanda na Repubilika iharanira demokarasi ya Kongo, ufite ibindi wiyemeje , harimo guteza imbere umutekano mu turere tw’ibihugu byombi ndetse n’imipaka, aho kugeza uyu munsi bimaze gutanga umusaruro. Umusesenguzi w’itangazamakuru ukomoka mu burasirazuba bwa DRC yagize ati: “Iseswa ryiyi mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano mu karere, bifite uruhare runini mu guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.”

Imyaka ibaye myinshi umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wica inzirakarengane mu burasirazuba bwa DRC. Uyu mutwe uzwi cyane nk’imwe mu ishami ry’imitwe yiterabwoba yitwara gisirikare yahoze mu ngabo za FAR n’Interahamwe zavukiye mu mashyamba ya DRC mu mugambi wo gukomeza ingengabitecyerezo ya jenoside ya jenoside ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu mutwe wa FDLR intego wari warihaye mu gihe watangiraga witwa “ALIR”, yagiye ihindagura amazina cyane, mbere yuko witwa “FDLR” kwari uguhirika ubuyobozi bw’u Rwanda buriho, hanyuma igakomeza umushinga wo gutsemba Abatutsi.

Hamwe n’ubuyobozi bushya i Kinshasa, kuva muri Mutarama 2019, FDLR yahuye n’ibihe bibi cyane ndetse nindi mitwe yiterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa DRC. Ubuyobozi bwa DRC bwahise bushyira ingufu mu kurimbura iyi mitwe yiterabwoba ndetse no guharanira amahoro asesuye ku baturage batuye aka gace ndetse n’abakagana.

Perezida Felix Tshisekedi yemeye ibikorwa bya gisirikare byiswe “Sokola II”, bigamije gusenya no kwambura intwaro imitwe yose y’inyeshyamba, inyinshi muri zo zikaba ari imitwe y’iterabwoba irwanya leta y’u Rwanda.

Nyuma yibyo bikorwa, umutwe wa FDLR wahatakarije abayobozi bawo bakomeye, abarwanyi batagira ingano baricwa, ndetse wirukanwa no mubirindiro byawo, si FDLR gusa kandi kuko n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, RUD-Urunana ishami rya FDLR, FLN ya Paul Rusesabagina, iyi mitwe yose yahatakarije abarwanyi batagira ingano ndetse yirukanwa no mu birindiro byayo. Benshi mu bafashwe bo muri iyi mitwe bakurikiranweho ibyaha by’intambara n’iterabwoba, ubuyobozi bwa DRC bwabohereje mu Rwanda kugirango baburanishwe.

Umwe mubakurikirana iby’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari yagize ati: “Niba ibi bikorwa byo kwirukana iyi mitwe y’iterabwoba bikomeje, iherezo rya FDLR riri hafi cyane. Nta ngufu iyi mitwe igifite, aho yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu kugirango ibone amafaranga yo kugura intwaro, bakomeze ibikorwa by’iterabwoba no gushaka abarwanyi byose byararangiye”.

Ingabo za Kongo, FARDC, ntizirafata umwanzuro ku barwanyi ba FDLR baheruka gufatwa, haramutse hafashwe umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda, abafashwe bazaregwa ibirego bijyanye n’iterabwoba kuko uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Ignace Nkaka uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye hamwe n’uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi ku izina rya Abega, kuri ubu bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo imbere y’ubutabera mu Rwanda.

Umwanditsi: David Nkurayija

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: