02-06-2023

Ubwoba n’igihunga cyinshi muri CNRD-Ubwiyunge nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina

Abayobozu b’ Ingirwashyaka CNRD-Ubwiyunge na FLN barimo; Francine Umubyeyi akaba ari nawe Umuyobozi wa CNRD Ubwiyunge,“Lt. Gen.” Hamada Habimana akaba Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN ndetse na “Brig. Gen.” Antoine Hakizimana, alias Jeva. Baherutse kumvikana kuruburwa rwa youtube batangaza ko biteguye gukomeza umugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi bongeye kubivuga nyuma yaho abarwanyi basaga 300 buyu mutwe bari mu mashyamba ya Congo, barashwe umugende n’ingabo za FARDC.

Ibi ntibitangaje cyane ko nyuma y’ifungwa rya Paul Rusesabagina n’abambari be nka Nsabimana Callixte alias Sankara na Herman Nsengimana n’abandi bafatiwe mu mashyamba ya Congo bagashyikirizwa ubutabera, byahise bituma n’abandi basigaye bikanga buri kintu cyose gikomye. Ibi rero bavuga bigagaza ko bashaka kwimara ubwoba bafite bakoresheje imbuga-nkoranyambaga.

Umubyeyi Francine wahoze ari uwungirije umuyobozi wa dipolomasi mu ngirwashyaka ya CNRD ndetse no mu mpuzangirwamashya ya MRCD ya Rusesabagina yavuze ko u Rwanda rwanze kugirana ibiganiro n’ingirwashyaka ya CNRD n’umutwe wa FLN. Ibi rero bikagirwaho impungenge na benshi bibaza uburyo u Rwanda rwagirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’abaturage barwo.

Umwe mubakurikiranira hafi iby’amakuru y’umutekano mu karere avuga ko ubwo busabe bwerekana ko bafite uburwayi bwo mu mutwe ahubwo ko bakwiye kuza bagashyikirizwa ubutabera ku byaha bafite harimo n’ibitero bagabye ku Rwanda bigahitana inzirakarengane ndetse n’abandi bagakuramo ubumuga.

Ibihamya nk’ibyo rero ntibyabujije Umubyeyi gusakaza ibinyoma no gusebanya kuko yasubiragamo amagambo agumura abanyarwanda ko bakwiye guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo n’ubwabandi banyarwanda, aho rero niho yakomezaga avuga ko CNRD na FLN idatewe ubwoba no kuzanwa imbere y’ubutabera kuko abagize inyeshyamba za FLN nta ibyaha bakoze mu Rwanda.

Ibyo bavugaga byose ntibikuraho ko uwari umuvugizi wa FLN Nsabimana Callixte “Sankara” yemeye ibyaha imbere y’ubutabera akanabisabira imbabazi ko yahemukiye abanyarwanda ku bitero yagizemo uruhare. Ibi kandi biza byiyongera kubyo Shebuja ikihebe Paul Rusesabagina wanashinze akanayobora umutwe w’iterabwoba wa FLN , nawe yabyemereye imbere y’ubutabera ko yateye inkunga uyu mutwe wa FLN.

Lt. Gen. Habimana nawe yashishikarizaga abantu guhaguruka bakarwana, aha yavugaga ko Ingabo z’u Rwanda nazo zikwiye kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ibi ahubwo bigaragaza ntanyeshyamaba zuyu mutwe ziri mu marembera, ahubwo basigaranye amagambo gusa yo kuvugira kuri za rutwitsi zabo. Uwavugaga ayo magambo ni uwahoze ari mu ngabo zari iza ex-FAR winjiye muri CNRD muri 2016 ubwo yavaga muri FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside ndetse n’interahamwe.

Amakuru dukesha Virunga Post avuga ko Habimana ajya anajya mu gihugu cya Uganda guhura na bamwe mu abapagasi b’ikihebe Kayumba Nyamwasa barimo; Prossy Bonabaana ndetse Sula Nuwamanya mu mugambi w’ubugambanyi wo gutegura uburyo babangamira umutekano w’U Rwanda.

Abantu nka Umubyeyi, Jeva n’abandi baba baragiye bihuriza mu dutsiko tw’imitwe y’iterabwoba n’isebya ubuyobozi bw’U Rwanda, bidatinze bazashyikirizwa ubutabera ku byaha bashinjwa. Kujya ku maradiyo yabo yo ku mbugankoranyambaga babeshya ko bazabohora abanyarwanda babinyujije mu gukuraho ubuyobozi bw’U Rwanda ni ibinyoma bahora bakoresha ku abarwanashyaka babo, no kwerekana ko ifatwa rya bamwe mu bayobozi babo nka Rusesabagina ntacyo byabahungabanya nyamara ahubwo buzuwe n’ubwoba bwinshi.

Yanditswe na Ellen.K

Leave a Reply

%d bloggers like this: