Hamenyekanye isoko Mukankiko Sylvie avomamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Izina ‘Mukankiko Sylvie’ rikomeje kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga atari ukubera ko nyiraryo akora ibikwiye ahubwo kubera uburozi bw’ingengabitekerezo akwirakwiza amanywa n’ijoro.
Uyu mugore ntahwema kuvuza induru kuri Facebook na Youtube aho afite umuzindaro uri mu mazina ye anyuzaho ibitekerezo by’ubuhezanguni bikubiye mu murongo yihaye wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushishakariza Abanyarwanda kwigumura ku buyobozi bwabo.
Nk’uko bitangazwa n’abazi neza Mukankiko, ibitekerezo by’ubuhezanguni abikomora ku babyeyi be. Uyu mugore ni mwene Mutabazi André uzwiho kuba ari ruharwa wamaze Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murama na Kayenzi, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, mu Akarere ka Muhanga.
Uyu Mutabazi ni interahamwe yabaga no muri MDR-Power, aho yari umurwanashyaka ukomeye wari uzwi muri Gitarama no mu nkengero zaho mu bateguraga ubwicanyi no gushishikariza abandi umugambi wo kumaraho Abatutsi muri iyo Perefegitura.
Mukankiko ahakana yivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ipfunwe ry’ibyakozwe na se, ku rundi ruhande uyu mugore ubusanzwe uba muri Danmark nk’umushomeri wacanganyukiwe, ni umwe mu bagize agatsiko ka Nahimana Thomas dore ko yanamuhaye umwanya mu ngirwaguverinoma ye igizwe n’abasazi aho ikorera mu cyuka.
Ibyo byose rero bicanganyukisha Mukankiko kuko n’abavandimwe be bose nabo babayeho nabi aho basaza be bombi basaritswe n’inzoga n’uburara aho birirwa bazerera ndetse akaba azi neza ko nta cyo bazimarira, naho murumuna we akaba na mushiki wabo nawe yabaye icyomanzi kuko yabyigishijwe na Mukankiko.
Uyu mugore wigize inshyomotsi ahora kandi mu makimbirane n’abandi bafite umugambi umwe wo guhakana Jenoside dore ko ari byo abitwa ko baba mu dutsiko turwanya u Rwanda birirwamo aho baba barwanira udufaranga tw’intica ntikize bakura mu guharabika u Rwanda.
Nubwo bwose icyaha ari gatozi, Mukankiko we yahisemo kugendera mu nzira nkiya se umubyara dore ko kandi ibyo abihuza n’abambari b’udutsiko turimo Jambo ASBL bahora bashaka gutagatifuza ababyeyi bzwiho kuba barateguye iyicwa ry’abatutsi guhera 1959 kugera muri 1994.
Mukankiko n’abandi bameze nkawe bakwiye kumenya ko kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya nabyo ari ibyaha bazahanirwa bidatinze.
Ellen Kampire