29-11-2023

Abana ba Mbonyumutwa Dominique mu mugambi umwe na Ingabire Victoire wo gusubiza u Rwanda mu bihe byo muri 1959

1

Jambo ASBL, itsinda ryashinzwe n’abana bafite base naba sekuru bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu nshingano yaryo harimo gutagatifuza ba se bagerageza kubwira abantu ko iyo jenoside itigeze ibaho ahubwo habayeho jenoside ebyiri, kuri ubu iryo tsinda rifatanije n’ishyirahamwe ry’abagore rishamikiye kuri FDU-Inkingi nibo bari gutagatifuza umukecuru w’inyangabirama ukorana n’imitwe y’iterabwoba, Ingabire Victoire.

Taliki ya 10 Nyakanga 2020, I Bruxelles mu murwa mukuru w’U bubirigi hafi n’ikicaro gikuru cy’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, bamwe mubagize ishyiramwe Jambo ASBL bafatanije n’ishyirahamwe ry’abagore RIFDP (Le Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix) rishamikiye ku ishyaka FDU-Inkingi, bateguye imyigaragambyo yo gutagatifuza mukecuru Ingabire Victoire wasaritswe n’ibikorwa by’ivanguramoko.

Iyi myigarambyo kandi yitabiriwe na bamwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, bari bahagarariwe na Samy Kamufozi, wabajijwe n’umunyamakuru wa FDU-Inkingi, uwariwe n’impamvu yaje mu myigaragambyo asubiza avuga ko aba mu mpuzamashyaka ya P5 ari nayo mpamvu yaje gutabariza Ingabire Victoire ndetse na Ntaganda Bernard nawe ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa P5 kuko yaba Ishyaka rye PS-Imberakuri na FDU-Inkingi yose aba muri uyu mutwe w’iterabwoba wa P5.

Tubibutse ko Jambo ASBL ari ishyirahamwe ry’abana bavuka ku ba jenosideri rikaba kandi ririmo abahungu ba Shingiro Mbonyumutwa ndetse niryo shyirahamwe ry’abagore RIFDP naryo ryashinzwe na Perpetué Muramutse, aba bombi bakaba ari abana ba Dominique Mbonyumutwa sekuru w’ abajenosideri bagize uruhare mu itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri shyirahamwe RIFDP, aka ari naryo ryashyizeho igihembo cyitiriwe Ingabire Victoire Umuhoza (Prix Victoire Ingabire Umuhoza) ndetse n’ikindi cyagenewe guhemba urubyiruko (Prix Jeunesse Engagée), rushishikaye muri politike yabo yamacakubiri ndetse no gusubiza abanyarwanda mu bihe byo 1959.

Ibi rero bikaba ari ikimenyetso ntakuka ko Jambo ASBL, ishyirahamwe ry’abagore (RIFDP), na FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi ntatandukaniro rihari kuko bose umugambi wabo ari umwe wo gusubiza u Rwanda mu bihe byo mu 1959, dore ko Ingabire Victoire akigaruka mu Rwanda 2010, yihutiye kujya kunamira imva ya Dominique Mbonyumutwa iri mu karere ka Muhanga.

Ingero z’ababonye igihembo cy’umujenosideri bwa Ingabire, binyuze muri iri shyirahamwe RIFDP, ry’abagore babarizwa muri FDU-Inkingi, ni nka Colonel Luc Marchal w’Umubiligi wagize uruhare mu gutererana Abatutsi bicwaga kuko ari we wari ukuriye Ingabo z’Ababiligi zari mu Rwanda mu 1994, benshi muribuka Abatutsi batawe mu mumaboko y’interamwe muri ETO-Kicukiro, hanyuma bakajya kwicirwa Nyanza ya Kicukiro. Marchal amaze kugera iwabo yahindutse inshuti magara y’abajenosideri.

Abandi bahawe icyo gihembo cyo gushyigikira ubugome ni abanyamakuru barengera abajenosideri nk’Umunyamerikakazi Ann Garrison, Umuholandikazi witwa Anneke Verbraeken wahogojwe n’uko igihugu cye cyohereje mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba wahoze ari Umunyamabanga wa CDR n’interahamwe yitwa Jean Claude Iyamuremye uzwi nka Nzinga.

Iri shyirahamwe ry’umukobwa wa Dominque Mbonyumutwa RIFDP, ryanahembye umunyamakuru w’umunya-Canada witwa Judi Rever bahuje ibitekerezo wananditse igitabo cyitwa ( in praise of blood), cyuzuyemo inyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabire Victoire afite umubano wihariye n’umuryango wa Dominique Mbonyumutwa, dore ko kugeza uyu munsi no kumbuga nkoranyambaga abuzukuru be aribo bakoresha imbuga zishinzwe gukwirakwiza inyandiko zisingiza Ingabire Victoire, zivuga ko ari

impirimbanyi ya Demokarasi kandi nyamara ari ikirura kiyambitse uruhu rw’intama cyaje koreka abanyarwanda cyibasubiza mu bihe byivanguramoko by’1959.

Zimwe mu mbuga-nkoranyambaga abuzukuru ba Domique Mbonyumutwa bakoresha batagatifuza Inyangabirama, interamwekazi Ingabire Victoire; harimo Rwanda Lives Matter (@RwandanLivesMatter) ndetse Rwanda Democratie (@RwandaDemocrati).

Nubwo muri iyi myigaragambyo bakoze bagamije gutagatifuza Ingabire Victoire twababwira ko umugambi wabo wasaga nuwabapfubanye kuko yitabiriwe n’abantu batagera kuri 20, bagize RNC,P5, Jambo ASBL, PS-Imberakuri ndetse niryo shyirahamwe ry’abagore RIFDP, mbese usanga ari byabindi umunyarwanda yavuze ngo aratera akaniyikiriza.

About Author

1 thought on “Abana ba Mbonyumutwa Dominique mu mugambi umwe na Ingabire Victoire wo gusubiza u Rwanda mu bihe byo muri 1959

Leave a Reply

%d bloggers like this: