14-05-2024

RNC: Agatsiko ka Rujugiro kambuye abaturage miliyon 400 z’amashiringi ya Uganda

Sulah Nuwamanya ararira ayo kwarika ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko mugenzi we Prossy Bonabaana afatiwe ahitwa Lumumba Avenue muri Kampala, kubera ibyaha akurikiranwe birimo iby’iterabwoba, ubwambuzi bukoresha iterabwoba ndetse no kunyereza imisoro y’umuterankunga mukuru w’umutwe w’iterabwobwa wa RNC, Tribert Rujugiro Ayabatwa.

Taliki ya 8/7/2020 nibwo umugore w’umupfakazi akaba n’umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Prossy Bonabaana yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ubwo yarari mu gace ka Lumumba kubera ibyaha yarakurikiranweho birimo, kunyereza imisoro y’inganda za Rujugiro zimo Meridian Tobbacco company na Leaf Tobbacco and Commodities ikabakaba miliyoni 335 z’amashiringi ya Uganda.

Kugeza ubu urukiko rwa Buganda Road Court, rwatangiye kumukurikiranaho ibyaha birimo, kunyereza imisoro, iterabwoba ndetse n’ubwambuzi bukoresha iterabwoba. Sulah Nuwamanya nawe ubarizwa muri RNC, bakoranaga no mu nganda za Rujugiro bagafanya no mubikorwa by’ubusahuzi, polisi ikomeje kumushakisha uruhindu dore ko akimara kumenya ibyamugenzi we yahise aburirwa irengero.

Nyuma yaho Prossy atakambiye ubucamanza ko afite umwana arera kandi ubana n’ubumuga, yemerewe gukurikiranwa ari hanze ariko yambikwa ka kuma gatuma ukurikiranweho ibyaha atajya kure dore ko we yategetswe ko atagomba kurenga Kampala.

Sulah Nuwamanya na Prossy uretse ibi byaha bakurikiranweho byo kunyereza umutungo n’imisoro y’inganda za Rujugiro, bazwiho no kuba ari abambari bakomeye b’umute w’iterabwoba wa RNC dore ko bafatanije n’ikihebe Kayumba Nyamwasa bashinze ishyirahamwe ryiswe Self-Worth Initiative (SWI) ryakorerwagamo ibikorwa byo kwinjiza abantu muri RNC, biciye mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda ndetse no gutekera imitwe abahinzi ko bazajya bashakira imbuto n’ifumbire, maze umusaruro uvuyemo bakawugurisha mu rwego rwo kubona amafaranga akoreshwa mubikorwa byuyu mutwe.

Nyuma yaho Prezida Museveni abasabye guhagarika ibikorwa by’ishyirahamwe SWI muri Uganda Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya babaye nk’imbwa zanyagiwe, batangira gutekateka imitwe ngo barebe ko wakomeza gukora kuko ariwo RNC yitwikiraga igakoreramo ibikorwa byawo byose birimo, ubucuruzi, ndetse no gushaka abayoboke.

Amakuru ava Kampala avuga ko Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, bakusanije imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi b’abanyarwanda bafashwa n’uyu muryango. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ko harabo warufitiye akamaro udafungwa. Mu binyoma byabo bavugaga ko aba bapfakazi, abagabo babo bashimuswe n’u Rwanda bari muri Uganda, nyamara ataribyo kuko abo babashije gusinyisha bose basanze barikumwe n’imiryango yabo.

Hashize igihe kinini abayoboke ba RNC biganjemo abakozi b’inganda za Rujugiro bakora ibikorwa byo kubuza amahwemo abanyarwanda baba muri Uganda, aho bacungaga umunyarwanda ndetse n’umugande ufite amafaranga, bakamutera ubwoba bavuga ko ari maneko wa Leta y’uRwanda, maze bakigura batanze akayabo.

Magingo aya hari abantu 15 bagejeje ikirego mu nkiko bavuga ko ako gatsiko ka Rujugiro n’ibindi bigarasha kambuye abo baturage miliyon zikabakaba 400 z’amashiringi ya Uganda washyira mu manyarwanda ugsanga ari hafi miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda, yashyirwaga kuri Konti ya Boonabana muri Cairo International bank, n’iya Nuwamanya muri DTB bank.

Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya kuba baranyereje imisoro y’uruganda rwa shebuja ntagitangaje kirimo kuko nubundi Rujugiro yavuye mu Rwanda ahunga ibirego byarimo kunyereza imisoro ndetse niko byamugendecyeye muri Afurika yepfo, umuco w’ubujura, ubutekamutwe n’ubwambuzi n’ubugambanyi n’umuco karande wabagize RNC kuko na Ruharwa Ikihebe Kayumba Nyamwasa nawe yavuye mu Rwanda ahunga ubutabera bwari bumukurikiranyeho ibyaha byo kugambanira Igihugu, kunyereza imitungo y’abaturage ndetse no gushaka kwigarurira imitungo yaba rwiyemezamirimo.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading